U Bwongereza: Abagore b’abirabura bahagurukiye kurwanya ibibazo bahura na byo babyara

Bamwe mu bagore b’abirabura bo mu Bwongereza batangiye ubukangurambaga bise ‘FiveXmore’ bugamije kumenyekanisha itandukaniro rinini riri hagati yabo n’abandi mu bijyanye na serivisi zihabwa umugore utwite n’ukimara kubyara.

Abari mu bukangurambaga bwa 'FiveXmore'
Abari mu bukangurambaga bwa ’FiveXmore’

Ni inkuru dukesha urubuga https://theglowup.theroot.com n’urwitwa https://metro.co.uk, aho bagira bati “Kugira ngo abagore b’abirabura bitabweho uko bikwiye mu gihe batwite ndetse no mu ivuka ry’abana, ni ikibazo kireba isi yose (an international issue)”.

Mu gihe bizwi ko u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bifite umubare muke w’imfu ku rwego rw’isi, ariko umubare w’abagore b’abirabura bapfa mu gihe batwite cyangwa se bamaze kubyara wikubye inshuro eshanu muri icyo gihugu ugereranyije n’abagore b’abazungu.

Bamwe mu bagore b’abirabura bamaze kubona uko ikibazo giteye, batangije ubukangurambaga bwiswe, aho bashishikariza bagenzi babo kwifotora ifoto bazamuye intoki z’ikiganza uko ari eshanu, mu rwego rwo kugaragaza ibibazo abagore b’abirabura bahura na byo mu gihe cyo kubyara.

Uwitwa Tinuke, umwe mu batangije ubwo bukangurambaga bwa ‘FiveXmore’ aherutse kuvugisha ikinyamakuru ‘Metro UK’ ku bijyanye n’ubwo bukangurambaga.

Yagize ati “Turashaka kubwira ababyeyi n’abagore bagenzi bacu b’abirabura ko na bo bafite ijwi, tukanabaha umwanya wo kugira icyo bakora mu gufasha kugabanya iyo mibare”.

Tinuke, hari n’urundi rubuga yatangije rwitwa ‘Mums and Tea’, rufasha abagore b’abirabura, rugashyiraho gahunda y’uko bahura n’ibindi.

Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirusi, Tinuke aba asangiza abagore bagenzi be, ibyo bakwiriye kumenya byerekeye COVID-19 no gutwita, akanaha urubuga abagore batwite n’ababyaye bakaganira ku bibazo barimo guhura na byo muri iki gihe cy’icyorezo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NBC News, raporo iherutse gukorwa n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzikumira (Centers for Disease Control and Prevention), yagaragaje ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, buri mwaka hapfa abagore 700 bitewe n’ibibazo bijyanye no kubyara.

Ibyo bituma icyo gihugu cyiza inyuma mu bihugu byateye imbere mu bijyanye na serivisi zo gufasha abagore batwite.

Tinuke asobanura ko intoki eshanu zidasobanura ibibazo abagore b’abirabura bahura na byo gusa, ahubwo zinavuga ko bashobora kugira icyo bakora ngo icyo kibazo gikemuke.

Tinuke yongeraho ko umubare w’abagore bakomoka muri Aziya batuye mu Bwongereza bapfa babyra cyangwa bapfa nyuma yo kubyara wikubye kabiri ugereranije n’abagore b’abazungu bapfa babyara.

Abo bagore bifuza ko habaho ubuvugizi, hagakorwa ubushakashatsi bugamije kubona umuti w’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse!! Mubyukuri njyewe ntabwo mbashije kwemeranwa buriya mugore , nonese ashaka kuvugako Abirabura aribo bapfa gusa mubuhe buryo? Ese hari ibyo Abagore babazungu bakorerwa ariko Abirabura ntibabibine? Niba se babona babangamiwe nikuki ikibazo batakigeza kuri ONU? Cyangwa se bafate umwanzuro wokugana inkiko!!
Murakoze!!

Thomas d’Aquin Niyigaba yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka