U Buyapani: Uwishe Minisitiri w’intebe yakatiwe igifungo cya burundu
Mu Buyapani, kuri uyu wa 21 Mutarama, Urukiko rwakatiye umugabo w’imyaka 45 igifungo cya burundu muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe, amurashe ku manywa, igikorwa cyahungabanyije igihugu cyose .
Uwo mugabo witwa Tetsuya Yamagami yahise afatirwa aho yakoreye icyo gikorwa cy’ubwicanyi muri Nyakanga 2022 nyuma yo kurasa Shinzo Abe akoresheje imbunda yakoze ubwe, amwica mu gihe yarimo ageza ku baturage imbwirwaruhame yo kwiyamamaza mu Mujyi wa Nara, mu Burengerazuba bw’icyo gihugu. Icyo gihe, Shinzo Abe, wari warabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani igihe kirekire, yari afite imyaka 67.
Umwanzuro w’urukiko mu rubanza rwa Yamagami, watangaje ko ari we wishe Shinzo Abe, nyuma abari bitabiriye iburanisha mu rukiko rwa Nara, basigara bahanze amaso uburemere bw’igihano azahabwa.
Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza Shinichi Tanaka yavuze uko kurasa umuyobozi, ari “igikorwa kigayitse cyane” kandi ko “biragaragara ko gukoresha imbunda mu mbaga y’abantu ari icyaha gikomeye cyane kandi giteye ikibazo”.
Ubushinjacyaha bwasabye ko akatirwa igifungo cya burundu, buvuga ko kurasa umuyobozi gutyo, ari “igikorwa gikomeye cyane kitigeze kibaho mu mateka y’u Buyapani nyuma y’intambara”.
Abunganira uregwa muri urwo rubanza, bo baburanye basaba ko yahabwa igihano gito kitarenze imyaka 20, bagaragaza ko ibibazo byo mu muryango bifitanye isano n’Itorero rya ‘Unification Church’ ari byo byamushishikarije gukora ubwo bwicanyi.
Nubwo atari akiri ku buyobozi nka Minisitiri w’intebe icyo gihe, Shinzo Abe yari agifite ijambo rikomeye kandi ari umuyobozi ukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP). Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu ishyaka.
Shinzo Abe yayoboye manda ebyiri zitandukanye, aza kuva ku butegetsi muri Nzeri 2020, avuga ko abitewe n’ibibazo by’ubuzima butameze neza. Uwo yigishije witwa Sanae Takaichi, ubu ni we uyoboye u Buyapani n’Ishyaka ‘LDP’, ariko imbaraga z’iryo shyaka riri ku butegetsi zaragabanutse cyane.
Itangazamakuru ryatangaje ko Yamagami yabwiye urukiko ko yari afitiye inzika itorero rya ‘Unification Church’ nyuma y’uko nyina atanze amaturo menshi cyane yateje umuryango wabo ubukene, maze akagirira umujinya Shinzo Abe, yari yarigeze kohereza ubutumwa bwa videwo mu birori byateguwe n’itsinda rifitanye isano n’iryo torero.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|