U Buyapani: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku Iterambere rya Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya cyenda yiga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development - TICAD).

Ku munsi wa Mbere w’iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 ikazageza ku ya 22 Kanama 2025, Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Iyi nama iba buri myaka itatu ije ikurikira iheruka kubera muri Tunisia muri Kanama 2022, ifatwa nk’urubuga rw’ibitekerezo ku ngamba z’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ikaba itegurwa na Guverinoma y’u Buyapani ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Banki y’Isi.
Iy’uyu mwaka iribanda ku ngingo irebana no kongera imbaraga za Guverinoma y’u Buyapani, mu gushyigikira iterambere rigizwemo uruhare n’umugabane wa Afurika.
Mu myaka itatu iri imbere, Guverinoma y’u Buyapani iteganya gukusanya Miliyari 1.5 z’Amadolari yo gushora imari muri Afurika, hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani, ivuga ko ayo mafaranga azakusanywa n’ikigo mpuzamahanga cy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ku bufatanye n’abikorera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umubano warwo n’u Buyapani watangiye ahagana mu mwaka wa 1962, ibihugu byombi bikomeza kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n’umubano ushingiye ku nama.
Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye, bugaragarira no mu nzego zitandukanye zirimo kugeza ku baturage amazi meza, guteza imbere ubuhinzi n’ubwikorezi n’ingufu binyuze muri JICA.

Muri Werurwe 2024, ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na Miliyari 14 z’Amayen (hafi Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi.
TICAD yatangijwe mu 1993 na Guverinoma y’u Buyapani, mu rwego rwo guteza imbere Afurika, kwimakaza amahoro n’umutekano binyuze mu gushimangira umubano n’ubufatanye mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|