U Buyapani bwatangiye kohereza mu Nyanja ya pacifique amazi aturuka mu rugomero rwa ‘nuclear’
U Buyapani bwatangiye kohereza mu Nyanja ya Pacifique amazi yakoreshejwe aturuka mu rugomero rwa ‘nuclear’ rwa Fukushima, nubwo u Bushinwa bwakomeje kurwanya icyo gikorwa ndetse n’abarobyi bo mu Buyapani bakavuga ko batewe impungenge n’ayo mazi.

U Buyapani bwatangiye kohereza ayo mazi kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, saa saba z’ijoro ku isaha yo mu Buyapani ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’i Paris mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Le Monde’.
Icyiciro cya mbere y’ayo mazi yoherezwa mu Nyanja ya Pacifique ngo kizamara iminsi hafi cumi n’irindwi, hakazaba hamaze koherezwa ‘Metero-kibe’ 7800, z’ayo mazi arimo ubutare bwa ‘tritium’ bivugwa ko itera ikibazo ku buzima iyo iri mu mazi ariko iri ku rugero rwo hejuru cyane.
Muri rusange u Buyapani burashaka kohereza mu Nyanja ya Pacifique amazi yakoreshejwe agera kuri Meter kibe Miliyoni 1.3, kugeza ubu akaba yarakusanyirijwe mu rugomero rwa Fukushima-Daiichi, harimo amazi y’imvura, aturuka munsi y’ubutaka, ayakoreshwe mu gusubiranya ibyangijwe na Tsunami yo mu 2011.
Urugero rw’ubutare bwa Tritium ruri muri ayo mazi ngo ntiruteye impungenge kuko ruri munsi y’urugero ntarengwa rwa ‘1500 becquerels’ kuri litiro imwe, nk’uko byatangajwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibya ’énergie atomique (AIEA)’.
Iyo gahunda y’u Buyapani yo kujya yohereza ayo mazi mu Nyanja ya Pacifique ngo izamara igihe kirekire kuko izageza mu 2050, ariko mbere yo kuyohereza ngo abanza kuvanwamo ubutare bwagira ingaruka mbi ku buzima uretse ubutare bwa ‘tritium’.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, bwakomeje kwamagana icyo gikorwa kuko ari ukwangiza amazi y’inyanja kandi ari umutungo uhuriweho.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, rigira riti, “ Inyanja ni umutungo uhuriweho w’ikiremwamuntu, kohereza amazi mabi mu Nyanja aturuka mu rugomera rwa nuclear rwa Fukushima, bikozwe ku ngufu, ni igikorwa cyo kwikunda bikabije ndetse no kudaha agaciro ibikwiye guhabwa agaciro, kuko ntabwo harimo kwita ku nyungu rusange zo ku rwego mpuzamahanga”.
Ohereza igitekerezo
|