U Butaliyani: Silvio Berlusconi yeguye ku mwanya wa minisitiri w’ intebe

N’ ubwo amaze imyaka 17 avugwa cyane muri politiki y’ u Butaliyani, kuri uyu wa gatandatu tariki 12/11/2011, Silvio Berlusconi yeguye nabi ku mwanya wa minisitiri w’ intebe, kuko imyigaragambyo y’ abamutegekaga kwegura vuba na bwangu, yari yose imbere y’ inyubako y’ umukuru w’ igihugu.

Perezida Giorgio Napolitano yahise atangaza ko yemeye ukwegura kwa Berlusconi, ndetse ngo ashobora guhita amusimbuza Mario Monti nka minisitiri w’ intebe mushya.

Nyuma y’ uko umushinga we utabashije kubona ubwiganze bw’ amajwi y’ abadepite ku wa kabiri w’ icyumweru dusoje, Berlusconi yijeje abataliyani kwegura, igihe ingamba zikaze zafashwe n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi, hagamijwe kugarurira ikizere amasoko y’ u Butaliyani, zizaba zatowe n’ imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko.

Ibiro ntaramakuru by’ abongereza reuters bivuga ko kuwa gatanu Sena yemeje ingamba zafashwe, ndetse kuri uyu wa gatandatu abadepite bagera kuri 380 batora bemeza umushinga w’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi, 26 barawuhakana abandi babiri barifata, bituma Berlusconi ahita yegura ku mwanya we nk’ uko yabisezeranije.

Amagambo asebya Berlusconi, ibitutsi ndetse n’ urusaku rwinshi by’ abategekaga uyu mugabo kwegura, nibyo byaranze umunsi we wa nyuma nka minsitiri w’ intebe w’ u Butaliyani, bituma mu gusohoka anyura mu cyanzu ngo atagirirwa nabi n’ abamwamaganaga.

Silvio Berlusconi abaye minisitiri w’ intebe wa mbere utegetse igihe kirekire nyuma y’ intambara ya kabiri y’ isi. Gusa iminsi ye yanyuma ku butegetsi yaranzwe n’ akaduruvayo ndetse no gutakarizwa ikizere bikabije.

Umuvugizi wa perezida w’ ubutaliyani yavuzeko perezida Napolitano asaba abagize guverinoma icyuye igihe kudahita bahagarika akazi ahubwo bakabanza bakarangiza ibyo batangiye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka