U Butaliyani bwatangiye kohereza abimukira muri Albania

U Butaliyani bwafunguye ibigo bibiri mu gihugu cya Albania, byo kujya byoherezwamo abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butubahirije amategeko.

Ku ikubitiro abimukira ba mbere bajyanywe muri Albania
Ku ikubitiro abimukira ba mbere bajyanywe muri Albania

U Butaliyani bwatangaje ko muri ibi bigo hazajya hajyanwa abagore bahuye n’ihohoterwa ndetse n’abana bakajya baguma mu kigo kiri mu Butaliyani.

Aya masezerano azamara imyaka itanu. Ibi bigo bifite ubushobozi bwo kwakira abimukira 400 ariko mu gihe kiri imbere bizaba byakira abimukira 8800. Ni ibigo bizagengwa n’amategeko y’u Butaliyani ariko umutekano wabyo ugacungwa na Albania.

Ubwato butwaye itsinda rya mbere ry’abimukira muri Albania ku masezerano iki gihugu gifitanye n’u Butaliyani, bwageze ku cyambu cya Shengjin mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bukaba bwari butwaye abimukira cumi na batandatu (16) bajyanywe muri kimwe muri ibyo bigo.

Itsinda ry’abimukira bajyanywe muri Albania ryarimo Abanyabangladeshi icumi (10) n’Abanyamisiri batandatu (6), bakuwe mu nyanja tariki 13 Ukwakira 2024 mu bwato bwari buturutse muri muri Libiya.

Iyi gahunda igamije gukumira abinjira mu Butaliyani mu buryo butemewe, ariko yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibuza uburenganzira abimukira bashaka ubuhungiro.

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni yavuze ko igihugu cye gitanga urugero ku bindi bihugu by’u Burayi muri gahunda yo kohereza abimukira muri Albania.

Aba bimukira bakoze urugendo rurerure kandi rushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bagere mu Burayi, ubu bakaba basubiye muri Albania kugira ngo basubire mu bihugu byabo.

Arilda Lleshi, uharanira uburenganzira bwa muntu muri Albania, avuga ko icyemezo cy’u Butaliyani kitubahirije uburenganzira bwa muntu nka kimwe mu bihugu bigendera kuri demokarasi.

Nyuma yo kugezwa muri ibi bigo bazajya basaba ubuhungiro mu buryo bwemewe n’amategeko ariko u Butaliyani, bubisuzume nibasanga nta shingiro ubusabe bwabo bufite bahite babasubiza mu bihugu baturutsemo.

Umwaka ushize, abimukira 56.588 bageze mu Butaliyani baturutse muri Bangladesh, Egypt, Ivory Coast na Tunisia. Abenshi baca mu nzira zitemewe berekeza mu bihugu bikize byo mu Majyaruguru y’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka