U Butaliyani: Abimukira 62 bapfuye barohamye

Mu itangazo ryasohowe na Roberto Occhiuto, Umuyobozi wo mu Majyepfo y’u Butaliyani ahabereye iyo mpanuka ikomeye, yagize ati "Abantu benshi bapfuye barohamye mu mazi, muri bo harimo n’abana kandi abenshi baburiwe irengero. Umujyi wa Calabre uri mu cyunamo kubera ibyo byago bikomeye”.

Mu itangazo ryasohowe n’urwego rw’abashinzwe kurinda inkombe/inkengero z’inyanja (des gardes-côtes) aho mu Butaliyani, ku wa mbere tariki 27 Gashyantare 2023, rigira riti "Kugeza ubu, abantu 80, babonetse bakiri bazima, harimo abagerageje kujya ku nkombe nyuma y’uko ubwato barimo burohamye".

Meya w’Umujyi wa Crotone, Vincenzo Voce, yari yabanje gutangaza ko abantu 59 ari bo bapfuye, ariko nyuma haza kuboneka indi mirambo itatu, kugeza ubu hakaba habarurwa 62 baguye muri iyo mpanuka.

Abashinzwe ubutabazi bavuze ko ubwato bwarimo abantu basaga 200, nyuma burameneka abantu bararohama mu gihe bari bageze hafi y’aho bari gukukira/kwambukira.

Nyirubutungane Papa Francis yahamije ko "Arimo asengera buri muntu muri abo bari mu bwato bwarohamye, agasengera ababuriwe irengero ndetse n’abarokotse impanuka”.

Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella yavuze ko atewe agahinda gakomeye n’iyo mpanuka y’ubwato bwarohamye, bugahitana ubuzima bw’abantu benshi harimo n’abana”.

Perezida Sergio Mattarella, yongeyeho agira ati "Umubare munini w’abo bimukira bari baturutse muri Afghanistan no muri Iran, bahunga imibereho n’ubuzima bugoye cyane. Umuryango mpuzamahanga ukwiye gukora ibishoboka ugaca impamvu zituma abantu bakomeza guhunga ibihugu byabo harimo intambara, ibikorwa by’iterabwoba, ubukene n’ibindi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka