U Butaliyani: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’inshuti zabo bo mu Butaliyani bahahuriye mu mujyi wa Milano, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gusoza icyumweru cy’ icyunamo.

Abanyarwanda n'inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bafashe ijambo, hari uhagarariye umujyi wa Milano, Singora Diana de Marchi ndetse na Consul w’u Rwanda muri uwo mujyi, Ofer Arbib. Bombi bamaganiye kure urwango rugeza abantu kuri Jenoside, bagaruka ku buryo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma y’imyaka 29, ndetse no gushyira ingufu mu bikorwa byose bihuza Abanyarwanda bakabasha kongera kubana, ndetse u Rwanda rukaba rumaze kuba icyitegererezo ku bindi bihugu.

Urubyiruko rwiganjemo abakiri bato, abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo batanze ubutumwa bw’icyizere cy’ejo hazaza, bavuga ko n’ubwo bari bato bagomba kumenya ameteka, no kuzakomeza icyo gikorwa no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ubuhamya bwatanzwe n’uwarokokeye mu Iseminari nto i Ndera, César Murangira, akaba n’umuyobozi wa Ibuka Suisse, wagarutse ku buryo yabuze umuryango hafi ya bose bishwe, akanasobanura uko ubwicanyi bwakorewe muri Seminari nto y’i Ndera bwagenze, ndetse agaruka no ku rugendo rwe rwo kwiyubaka nyuma yo kurokoka.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa Ibuka Italia, Honorine Mujyambere, yavuze ko Jenoside yateguwe bitabaye impanuka, cyane ko byari byaraheye kera, kandi byose bugamije kwica abatutsi.

Agaruka ku buryo abantu bagerageza kugoreka Jenoside bayita andi mazina, ko igomba kuvugwa uko iri. Yagarutse ku minsi ijana, inzira y’inzitane banyuzemo mu gihe Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro.

Ati “N’ubwo hashize imyaka 29, ku barokotse ntabwo byibagirana, bihora bisa nk’aho ari ejo hashize, ahubwo bikagenda birushaho kuba bishya”.

Yashimye cyane uburyo abarokotse bakomeza kwiyubaka, bagakomeza gutwaza n’ubwo baba bafite ibikomere byo ku mubiri cyangwa se ibitagaragara, ariko bagahobera ubuzima bagaharanira kubaho.

Yashimiye kandi ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside kandi zigakomeza kuba hafi abayirokotse. Yashoje yamagana ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri Congo (RDC).

Iki gikorwa cyashoje icyumweru cyo Kwibuka, kikaba cyari cyatangijwe n’urugendo rwo kwibukwa (walk to remember) rwabereye mu mujyi wa Roma ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023. Urwo rugendo rwateguwe n’abana b’Abanyarwanda biga mu Butariyani mu mujyi wa Roma, bafatanyije na Ibuka Italia.

Mu bindi byaranze icyo igikorwa harimo gushyira indabo ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hitwa Munincipio ya II ya Komini ya Roma, hacanwa urumuri rw’icyizere, hanasomwa amazina ijana mu rwego rwo kwibuka ba nyirayo, bitari ukwibuka imibaze yabo gusa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani wari uhagarariwe n’Umujyanama wa kabiri, Madamu Ornella Kaze, washimiye Munincipio ya II yari ihagarariwe na Consigliere wayo Melle Lucrezia Colmayer, umwe mu bafashije Abanyarwanda kubona aho hantu ho kwibukira.

Yabashimiye icyo gikorwa cy’indashyikirwa, gifasha Abanyarwanda kwamagana ubwo bwicanyi bwakorewe abana b’u Rwanda, ndetse ashimira n’Inkotanyi zitanze abeshi bakamena amaraso yabo.

Umuhango wakomereje ahahoze Province ya Roma, urangwa n’indirimbo, imivugo, ubuhamya, ibiganiro ndetse n’impanuro z’ abayobozi.

Uhagarariye u Rwanda mu mujyi wa Roma (Consul), Enrico Lalia Morra, mu ijambo rye yibanze ku nsanganyamatsiko ya buri mwaka, yo kwibuka twiyubaka, ashimira urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka, arusaba gukomerezaho, no gukora ku buryo umwaka utaha buri wese azazana abandi bana bagenzi be.

Hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu bana ba Famille Igihozo, Kagabo Nkuranga Jean Pierre, wanyuze mu mateka asharira ariko ntaheranwe n’agahinda, akiyubaka na we akaba ubu ari umubyeyi.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Madame Kaze, yavuze ko Jenoside itabaye impanuka nk‘uko abayihakana bakunda kubivuga, ko ahubwo yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa. Yibukije akamaro ko kwibuka, ko hatibukwa umubare ahubwo hibukwa abambuwe ubuzima. Yasoje ijambo rye yamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC.

Uhagarariye ibuka Mme Honorine Mujyambere, yashimiye abitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka, ashimira abitanze bose ngo icyo gikorwa kigende neza. Yashishikarije urubyiruko kumva ko kwibuka abacu nabo bibareba, anahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira ubutwari bwakomeje kubaranga. Mu gusoza yasabye amahanga kugira icyo akora ku bwicanyi burimo gukorerwa abatutsi b’Abanyekongo.

Icyo gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku tariki ya 15 Mata 2023, kibera mu mujyi wa Milano mu Butaliyani.

Uhereye ibumoso, Murangira César, umuyobozi wa Ibuka Suisse, Angelo Galmarini (MC), Mujyambere Honorine, umuyobozi wa Ibuka Italia, Enrico Lalia Morra, Consul w'u Rwanda muri Milano na Rutagengwa Jean Paul uhagarariye Ibuka France (section ya Lyon)
Uhereye ibumoso, Murangira César, umuyobozi wa Ibuka Suisse, Angelo Galmarini (MC), Mujyambere Honorine, umuyobozi wa Ibuka Italia, Enrico Lalia Morra, Consul w’u Rwanda muri Milano na Rutagengwa Jean Paul uhagarariye Ibuka France (section ya Lyon)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka