U Bushinwa: Yifashishije drone agwa gitumo umugore we amuca inyuma

Mu Bushinwa, umugabo yakurikiranye umugore we yakekaga ko amuca inyuma akurikije imyitwarire idasanzwe yamubonanaga, maze aza kumufata yifashishije ‘drone’ ikoreshwa na ‘remote’ yamufashaga kumugenzura kandi ari kure ye.

Yifashishije drone afata umugore we wamucaga inyuma
Yifashishije drone afata umugore we wamucaga inyuma

Uwo mugabo uzwi ku izina rya Jing ngo yatangiye gukeka ko umugore yaba amuca inyuma, bitewe n’uko yagendaga amuburira umwanya mbese akabona atamubona uko bisanzwe, ubundi gahunda ye isanzwe yo ku kazi irahinduka, atangira kujya amubwira kenshi ko agiye gusura ababyeyi be ku buryo butari busanzwe, kandi umugabo yamusaba ngo bajyane gusura ababyeyi ntabure impamvu avuga zituma bitakunda ko bajyanayo, cyangwa se ubundi agatinda cyane mu kandi bitari bisanzwe.

Uwo mugabo amaze kubona ko bikwiye ko ashaka ukuri kuri ibyo bintu kandi akumva afite n’ubwoba bwo kuzisobanura ku mugore we naramuka asanze yaramukekeraga ubusa, nibwo Jing yiyemeje gukoresha ‘drone’ yaguze ku isoko ikoreshwa na remote, kugira ngo azajye agenzura umugore we kandi atamwegereye.

Uko yabigenzaga, ngo yagendaga n’imodoka akagera ku kazi k’umugore we, noneho akohereza iyo drone abanje kugenzura ko umugore we cyangwa abo bakorana badashobora kumubona.

Umunsi umwe, mu gihe yarimo agenzura umugore we akoresheje iyo drone, ngo yabonye umugore we asohotse mu biro bye, asohokana n’umugabo atashoboraga kumenya neza binjirana mu modoka.

Nyuma bakora urugendo bajya ahantu hitaruye mu misozi, aho drone yabafashe amafoto bafatanye mu biganza ndetse binjirana no mu kantu kazu gashaje kari gahari, hashize iminota 20 basohoka muri ako kazu basubira ku biro aho bakorera bombi.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Jing nyuma yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo rukoreshwa cyane mu Bushinwa, ko amashusho yafashwe na drone ye, ari ay’umugabo uyobora umugore we ku kazi (boss), ndetse akaba aheruka no ku muzamura mu ntera ku kazi.

Kuko umugore we Jing na Boss we bakoreraga mu nyubako imwe, kandi bagomba guhisha urukundo rwabo ku buryo bukomeye, ngo nicyo cyatumaga bajya guhirira mu misozi ahitaruye abantu.

Yajyanaga n'umukoresha we mu misozi kugira ngo bihishe abo bakorana batamenya urukundo rwabo rw'ibanga
Yajyanaga n’umukoresha we mu misozi kugira ngo bihishe abo bakorana batamenya urukundo rwabo rw’ibanga

Jing yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo yagize ati, “ Undi mugabo we ni umukoresha we, kandi bakora mu ruganda rumwe, rero byari bibangamye kuri bo gukundanira aho hantu, ubwo rero umugore wanjye byamusabaga kujya guhurira n’uwo mugabo mu gasozi”.

Jing yanasangije amafoto kuri urwo rubuga nkoranyambaga yerekana umugore we afatanye n’uwo mukunzi we mu biganza, Jing akavuga ko ateganya gukoresha ayo mashusho yafashwe na drone nk’ibimenyetso mu gihe cyo gusaba gatanya n’uwo mugore we wamucaga inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba abashakanye bose bagiraga Drones zibafasha gucungana,twakumirwa.Mu bihugu byinshi,nibuze 1/2 cy’abashakanye bacana inyuma.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka