U Bushinwa: Yamaze imyaka 20 atabumbuye umunwa kubera kwihisha ubutabera

Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.

Mu ijoro ryo ku itariki 22 Gicurasi 2004, ni bwo uwo mugabo ukunze kugira umujinya ukabije witwa Xiao yatonganye n’umuturanyi we, maze ageze aho afata igitiyo, agikubita uwo muturanyi we mu mutwe ahita apfa ako kanya.

Muri iryo joro, Xiao yabonye ko ashobora kumara imyaka y’ubuzima asigaje kubaho ari muri gereza, cyangwa se akaba yahabwa igihano cyo kwicwa, yahise afata icyemezo cyo gusiga burundu umugore umuryango we arahunga, ajya mu misozi yo mu Ntara ya Fujian, akajya acuruza utuntu tw’uducogocogo kugira ngo ashobore kubaho.

Aho muri iyo misozi yari yarahungiyemo, kugira ngo yizere ko nta muntu uzamenya ubuzima bwe bw’ahahise, Xiao yamaze imyaka 20 yarigize umuntu utavuga kandi ntanumve, akajya amwenyurira abantu gusa, ubundi agakoresha amarenga n’ibimenyetso.

N’ubwo ataherukaga kuvugisha umuryango we, ariko Polisi yaje kumukurikirana iramufata.
Polisi y’ahitwa i Anxi yataye muri yombi, umugabo bigaragara ko atumva atanavuga, ijya kumufunga nyuma yo kugirana amakimbirane n’abaturanyi be, n’ubwo yahise arekurwa nyuma gato, ariko dosiye ye yakomeje kuguma aho muri Polisi, amafoto ye aza kugera muri ‘system’ ibika amakuru yose ajyanye n’abanyabyaha.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2024, nyuma yo kugereranya amafoto ya cyera ya Xiao n’ay’ubu, Polisi yatunguwe no kubona bihura ku buryo butangaje, uwo mugabo utumva ntanavuge wo mu Ntara ya Fujian, yagaragazaga gusa cyane n’umugabo wari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi.

Kuva ubwo, itsinda ry’Abapolisi ryoherejwe gutangira gukora iperereza. Abapolisi bagiye muri iryo perereza bakigera kuri uwo mugabo wakekwaga, ikibazo cya mbere bamubajije ni “Ukomoka muri District ya Xiangcheng muri Xianyang? Igisubizo cye kiba “Yes” (yego).

Yakomeje agira ati, “Nafunze amagambo yanjye mu myaka 20 ishize yose, none numvaga ngiye kuzasara”.

Xiao wumvaga abaye nk’uruhutse, ngo yakomeje abwira Polisi ati, “Mu gihe nahungaga, nasize umuhungu wanjye afite imyaka 11, none hatambutse imyaka 20, ubu ndibaza uko umuryango wanjye umeze”.

Xiao yahise ajyanwa aho akomoka, n’ubwo hari hashize imyaka yihishe yajyanwe aho yakoreye icyaha ajya kwereka Polisi uko byagenze kugira ngo yice umuturanyi we. Ubu akaba agomba gufungwa imyaka yagombaga gufungwa n’ubwo yabihunze ndetse akihisha igihe kinini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka