U Bushinwa: Yamaze imyaka 14 yihishe mu buvumo nyuma yo kwiba Amadolari 23

Umugabo wo mu Bushinwa yibye kuri Sitasiyo ya Gaz mu 2009, atwara Amayuwani (yuan) 156, ni ukuvuga Amadolari 22.50, nyuma amara imyaka 14 mu buvumo bw’umusozi yihisha Polisi.

ubuvumo Liu yabagamo
ubuvumo Liu yabagamo

Uwo mugabo witwa Liu Moufu, ukomoka mu Mujyi wa Enshi mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, yari mu myaka 30 y’amavuko ubwo yagiraga uruhare mu bujura kuri sitasiyo ya Gaz ari kumwe na muramu we ndetse n’abandi bafatanyacyaha.

Ntibyatinze, Polisi yafashe abafatanyacyaha ba Liu barafungwa, na we abona ko nta gisigaye batamugeraho aho atuye ngo bamufate afungwe, ahita yigira inama yo kujya kwihisha, aho kugira ngo afungwe, kuko yari azi ko aramutse afashwe yafungwa imyaka 14 akurikije uruhare rwe muri urwo bujura.

Nyuma yo guhunga, Polisi yaje gusaka aho atuye imushakisha, iramubura, ibaza n’umuryango we habura n’umwe waba azi aho aherereye. Nyuma gato ngo yatangiye kujya aza mu mudugudu gushaka ibyo kurya nk’ibirayi, inyama n’ibindi, akanasura umuryango we iminota mikeya agasubira aho yabaga. Hari n’ubwo ngo yazaga habaye ibirori by’iminsi mikuru ikomeye, kuko abantu babaga ari benshi cyane kugira ngo hatagira umumenya.

Ntibizwi neza niba umuryango wa Liu wari uzi aho yihisha, ariko niba bari bahazi ntibigeze bamusura, cyangwa ngo bahereke Polisi cyangwa ubuyobozi. Liu Moufu yamaze imyaka myinshi ari wenyine muri ubwo buvumo, nyuma yazanyemo imbwa zimufasha kurinda ko hari inyamaswa zo mu gasozi zamusangamo nijoro.

Uko imyaka yakomeje guhita indi igataha, Liu yaje kubona bimukomereye gukomeza kwibana muri ubwo buvumo wenyine, no guhorana ubwoba bw’uko bamuvumbura igihe icyo ari cyo cyose. Gusa yashoboye kububamo imyaka 14 yose.

N’ubwo umugore we n’ababyeyi be batahwemaga kumusaba kwijyana kuri Polisi agahanwa bikarangira, Liu Moufu we yakomezaga kubyanga. Muri uyu mwaka wa 2023, nibwo yabonye ko yifungiye kure y’abo akunda, bigatuma atarashoboye gushyingura se, bigatuma adataha ubukwe bw’umuhungu we, bikamubuza no kubona umwuzukuru we, mu kwezi gushize kwa Gashyantare yiyemeje kugaruka mu rugo.

Inkuru dukesha urubuga ‘www.odditycentral.com’ ivuga ko Liu yabwiye abagenzacyaha bimwe mu byatumye ava mu bwihisho bwe, yagize ati “Ubu mfite imyaka 50, ubuzima bw’umugore wanjye ntibumeze neza, kandi mfite umwuzukuru ushimishije. Ndashaka kubaho ubuzima busanzwe”.

Liu Moufu yajyanye Polisi kureba aho yabaga mu buvumo mu myaka 14 ishize, ni ahantu mu ishyamba riri mu bilometero 10 uvuye ahatuwe n’abantu, ariko akavuga ko igihe cyose yumvaga urusaku rumuteye amakenga, aho yavaga mu buvumo akajya kure mu ishyamba rwagati.

N’ubwo hashize imyaka myinshi icyaha gikozwe, Liu ngo ntazacika igihano yagombaga guhanishwa, kuko n’ubwo we yamaze imyaka 14 yifungiye mu buvumo, ariko agomba gufungwa imyaka itari munsi y’itatu, kuko yagize urahare mu bujura bwakoreshejwemo n’intwaro, akaba yagombaga gufungwa imyaka 10 ukurikije amategeko y’iwabo.

N’ubwo amafaranga yari yibye ari makeya, Amadolari 22.50 (23,000Frw), ariko ubujura bwitwaje intwaro bufatwa nk’icyaha gikomeye mu mategeko yabo.

Liu yabwiye abagenzacyaha ati “Nibye Amayuwani 156, nihisha imyaka 14 mu buvumo, ndabyicuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka