U Bushinwa: Umugabo yatunguwe no kumenya ko hari amenyo y’umuntu yamuheze mu mubiri

Umugabo w’Umushinwa yatunguwe no kumenya ko hari amenyo y’umuntu yamwinjiye mu mubiri (mu isura) n’ubwo abaganga batahise babibona kuko yabimenye hashize iminsi agonganye n’umuntu barimo bakina umukino wa ‘basketball’.

Umugabo w’Umushinwa utatangajwe izina, ngo yaje kwizihiza impera z’umwaka w’Abashinwa ‘Lunar New Year’ mu Mujyi wa Dongguan, mu Ntara ya Guangdong , nyuma atumirwa n’inshuti ze zo mu bwana ngo bajye gukina umukino wa ‘basketball’.

Mu gihe barimo bakina, uwo mugabo yagonganye na mugenzi we batabishaka, yibwira ko uwo mugenzi we yamukubise akananwa hejuru y’ijisho, ariko aza kubona uwo mugenzi we nawe arimo ava amaraso ku munwa, avuga ko n’amenyo yavuyemo.

Mu gihe uwo mugabo yajyaga gukaraba mu maso yivanaho amaraso aho yari yakomeretse, abandi bose barimo bafasha uwo wundi wakomeretse, banashaka aho amenyo ye yakutse yaba yaguye, ariko ngo barayabura.

Nyuma y’iyo mpanuka, ngo ntawongeye gukina, uwo mugabo uvuga muri iyi nkuru we wari wakomeretse hejuru y’ijisho, yagiye kwivuza ku ivuriro rimwegereye, kuko amaraso yakomezaga kuva.

Umuganga wamuvuye, yahanaguye igikomere, nyuma amubwira ko nta kibazo gikomeye kirimo, ko azajya ahanaguzamo umuti kugeze gikize burundu.

Uwo mugabo yakomeje kubigenza uko umuganga yamubwiye, ariko hashize iminsi itandatu impanuka ibaye, ngo yatangiye kumva igisebe gifite umwuka udasanzwe agira bwoba ko hajemo ‘infection’ ni ko guhita ajya kwa muganga byihuse, nyuma abaganga barebye basangamo amenyo abiri y’umuntu bayakuramo.

Kuko uwo mugabo yari azi uko impanuka yagenze, yahise abitekerereza abaganga, abo baganga batangazwa cyane n’iyo nkuru, nuko ihita iba kimomo ku mbuga nkoranyambaga , ndetse igera no mu itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka