U Bushinwa: Umugabo yasabye gatanya umugore we kuko yabyaye umwana wirabura
Umugabo wo mu Bushinwa yasabye gatanya n’umugore we, nyuma yo kubyara umwana wirabura nyamara avuga ko nta na rimwe aragera muri Afurika ndetse ko nta n’umugabo w’umwirabura n’umwe azi mu buzima bwe.
Uwo mugore yavuze ko umunsi yabyayeho umwana we w’umuhungu nubwo yabyaye bamubaze, wari umunsi w’umunezero kurusha indi yose yabayeho mu buzima bwe, ariko mu kanya gato ihinduka nk’ijoro ridacya kubera umugabo we.
Umugabo akigera kwa muganga aho umugore we yabyariye, ngo yanze guterura umwana, ahubwo abwira umugore we ko agomba gukoresha ikizamini cyo kwa muganga kigamije kwerekana Se w’umwana, kuko we atakwizera ko ari we wamubyaye bitewe n’ibara ry’uruhu rwe rwirabura yavukanye.
Ikinyamakuru China Times cyandikirwa aho mu Bushinwa, cyatangaje ko uwo mugore w’imyaka 30 y’amavuko atuye mu Mujyi wa Shanghai, kuri ubu afite ikibazo gikomeye cyo gushaka icyo yakora ngo urugo rwe ntirusenyuke kuko umugabo we yatangiye inzira zo gusaba gatanya, yamuciye inyuma akabyarana n’umwirabura, mu gihe umugore we avuga ko nta mugabo w’umwirabura aziranye nawe ndetse ko atanagera muri Afurika na rimwe, ndetse nawe akaba yuzuwe n’urujijo yibaza uko byagenze ngo abyare umwana ufite uruhu rwirabura.
Uwo mugore, niwe wasangije inkuru ye ibabaje ku mbuga nkoranyambaga, asaba abandi babyeyi kumufasha bakamugira inama y’icyo yakora kugira ngo ashobore gukemura icyo kibazo afite.
Avuga ko icyamubabaje nyuma yo kubyara ari ukuntu umugabo we yaje kumureba kwa muganga, ari nabwo aje kureba umuhungu we ku nshuro ya mbere, ariko akanga kumuterura ahubwo akajya amureba nabi byonyine kuko yahise yishyiramo ko atari uwe.
Umugore nawe yemera ko ku buryo butangaje yabonye ko umwana we avukanye uruhu rwirabura, agatangira kwibaza byinshi mu mutima, ndetse avuga ko yabyumvaga ko hagomba kumenyekana icyabaye, kuko nta birabura aziranye na bo bityo bikaba bitumvikana ukuntu yabyaye umwirabura.
Uretse kuba uwo mugabo ataragaragaje ibyishimo nk’umuntu wabyaye ndetse akanga no guterura umwana, ahubwo agasaba ko hakorwa isuzuma ryo kugaragaza Se w’umwana, umugore akabyemera, ariko ngo yahise amutakariza icyizere, ku buryo umugore avuga ko nubwo azi ko ibisubizo bizerekana ko ari we Se w’umwana, ariko icyizere hagati yabo nk’abashakanye cyamaze kwangirika kikaba kitazagaruka.
Nyuma yo gusangiza inkuru ye ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo rukoreshwa cyane aho mu Bushinwa, abenshi mu bamukurikira kuri urwo rubuga, banditse bamuhumuriza bamubwira ko kubyara umwana w’uruhinja ufite uruhu rwirabura nubwo ababyeyi bombi ari Abashinwa, ari ibintu bibaho kandi byizana, ahubwo ibara ry’uruhu rikagenda rihinduka uko umwana akura.
Umwe mu bakoresha urwo rubuga wavuze ko ari inzobere mu by’ubuzima yagize ati, “Ibi bintu bibaho kandi birasanzwe ku bana b’impinja, bitwe n’uko utunyangingo tw’uruhu rwabo tuba tworoshye cyane, n’amaraso ataratangira gutembera neza mu mubiri uko bikwiye. Ibi ni ibisanzwe rwose, umwana akavuka uruhu rwirabura, uko agenda akura rukagenda ruhinduka, rukagera aho rutukura nyuma rukaza kuba uruhu rwera nk’urw’ababyeyi be”.
Undi nawe yaje yunga mu ry’iyo nzobere mu buvuzi, agira ati, “Ibi bintu birasanzwe rwose. Ibara ry’uruhu rizagenda ricya uko igihe gishira”.
Abandi mu bakoresha urwo rubuga nkoranyambaga rwa Weibo, bagaye uwo mugabo wateye umugore we agahinda amaze kubyara, ndetse bagira umugore inama ko ibisubizo by’iryo suzuma nibisohoka bikerekana ko uwo mugabo ari we Se w’umwana, yazafata igihe gihagije akaganira n’umugabo we ku bijyanye n’umubano wabo, wenda akaba yahagarika n’iyo gahunda yo gusaba gatanya kuko bizaba bigaragaye ko yibeshye agakekera ubusa umugore we.
Ohereza igitekerezo
|
None se abirabura bombi bashobora kubyata nabo umwana ufite uruhu rw’abera ? Abamenyi batubwira kgo bitazaba n’iwacu ababyeyi bakitana bamwana.
Gatanya zireze mu bihugu byinshi,ahanini kubera gucana inyuma n’imitungo.Mu bihugu byinshi,abashakanye batandukana nibo benshi.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 muli couples 48 526 zasezeranye.Nyamara Imana yaturemye ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe",bagakundana,bakabana akaramata.Nkuko Malaki 2:16 havuga,Imana yanga Gatanya.Abantu bose bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi wa Gatanya n’ibindi bibazo isi yikoreye.Nubwo binanira abandi,abakristu nyakuli babana akaramata.