U Bushinwa: Umubu watumye umujura upfumura inzu afatwa

Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa.

Bifashishije amaraso y'umubu wiciwe ku rukuta bafata umujura
Bifashishije amaraso y’umubu wiciwe ku rukuta bafata umujura

N’ubwo byumvikana nk’aho ari bya bindi bikinwa mu mafilimi, ariko nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bushinwa, Abayobozi b’ahitwa i Fuzhou, mu Burasirazuba bw’u Bushinwa mu Ntara ya Fujian, bashoboye kugeza imbere y’ubutabera umujura utobora inzu, binyuze mu gupima amaraso y’umubu wiciwe ku rukuta, yabonywe n’abagenzacyaha mu gihe barimo bakora iperereza ahareye icyaha (crime scene).

Iyo nzu yari yatewe n’umujura ni iyo guturamo, Polisi ikaba yarakurikiranye isanga uwo mujura ngo ashobora kuba yarinjiye yuririye ku rubaraza, kandi ko ashobora kuba yaramaze umwanya muri iyo nzu, cyane ko hari mu masaha y’ijoro, ibyo Polisi yabihereye ku maraso y’umubu bari babonye ku rukuta rw’iyo nzu, nyuma biyemeza kujya kuyapimisha ikizamini cya ‘DNA’.

Nk’uko bitangazwa na ‘Global Times’, abagenzacyaha bageze muri iyo nzu kandi bahasanze ibisigazwa by’amagi uwo mujura yatekeye mu gikoni, ibiringiti n’imisego yakuye mu kabati nyuma akabisiga ku gitanda, kuko ba nyir’inzu batari baharaye.

Nyuma baje kubona umubu wapfuye ndetse n’ibizinga by’amaraso byasigaye ku rukuta, bahise biyemeza kujya gupima ayo maraso ngo barebe ko yabafasha mu iperereza, ryo gushaka umujura winjiye muri iyo nzu mu gihe ba nyirayo batari bahari.

Ibipimo bya ‘DNA’ byaje kugaragaza ko ayo maraso ari ay’umugabo witwa Chai, n’ubundi wari ufite dosiye nyinshi z’ibyaha yagiye akurikiranwaho.

Ibyo bipimo bya DNA nyuma y’iminsi 19 ubujura bukozwe muri iyo nzu, Chai yahise afatwa n’inzego z’ubugenzacyaha, atangira kubazwa, nyuma yiyemerera ko koko ari we winjiye muri iyo nzu agiye kwiba, ndetse yiyemerera n’ubundi bujura bwabaye ahandi hantu hatatu hatandukanye, bigakekwa ko ari we wabukoze. Ubu muri iki gihe arafunze mu gihe ategereje ko urubanza rwe rurangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bibwira ko batazafatwa

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka