U Bushinwa: Resitora igaburira abantu, ikabongeza kubamesera mu mutwe
Mu Bushinwa, Resitora yabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangira gahunda yo kujya imesa mu mitwe y’abakiriya bayo, kugira ngo batagenda bahumura ibyo kurya mu gihe bayisohotsemo.

Mu gihe abantu bamaze gufata amafunguro yo muri Resitora zo mu bihugu bya Aziya azwi nka ‘hotpot’ bavuga ko basigarana impumuro y’ibiryo nyuma y’amasaha runaka cyangwa se na nyuma y’iminsi runaka, ubu hari Resitora imwe yo mu Bushinwa yashyizeho uburyo bwo gukemuera icyo kibazo.
Ubu abakunda ayo mafunguro ya ‘hotpot’ mu Bushinwa ntibazongera guhura n’ikibazo cyo kugenda bahumura umwuka wo mu gikoni ukundi, kuko Resitora izwi muri icyo gihugu yitwa ‘HaiDiLao’ yabikemuye.
Resitora ya HaiDiLao, ni imwe mu Resitora zizwi mu Bushinwa, kandi yamamaye mu gutegura ayo mafunguro ya ‘hotpot’, iherutse gutangiza gahunda yo kujya imesera abakiriya bayo mu mutwe.
Serivisi zo kumesa mu mutwe zatangiye gutangirwa kuri Resitora imwe ya HaiDiLao, iherereye muri Wuxi, mu Ntara ya Jiangsu mu Bushinwa, ariko umukiriya umeserwa mu mutwe n’umuntu ukunda kurira muri iyo Resitora mbese bafite amanita yo kuba ari abakiriya bayo y’imena ‘Lao coins’.
Ibikoresho biri muri iyo Resitora bigenewe kumesa mu mitwe y’abakiriya, ngo bimeze nk’ibikoreshwa muri za ‘salons’ zitunganya n’imisatsi kinyamwuga. Umukiriya aba asabwa kugira amanota 200 (200 Lao coins).
Abakiriya bameserwa mu mitwe bahabwa za ‘shampoos’ z’ubwoko butandukanye bagahitamo izo bashaka ko babameseshereza mu mutwe, bagakorerwa ‘massage’ yo ku mutwe bikozwe n’inzobere mu kwita ku bwiza n’imisatsi.
Ifaranga (yuan) ryose umukiriya yishyuye muri iyo Resitora ya HaiDiLao ribarwa nka ‘1 Lao coin’, kubera umubare w’abakiriya bakuruwe n’ubwo buryo bwo kwita ku bakiriya by’umwihariko, ngo byatangiye kugaragara ko hari n’izindi Resitora zishobora gutangira kubyigana.
Ohereza igitekerezo
|