U Bushinwa: Hari kompanyi ihanisha abakozi bayo kurya amagi mabisi

Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo yimenyerezaga umwuga muri iyo kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Zhengzhou mu Bushinwa.

Yavuze ko iyo kompanyi ifite amabwiriza atangaje, aho abakozi batashoboye kugera ku byo ubuyobozi bwari bubategerejeho mu rwego rw’akazi, bahanishwa kunywa amagi mabisi cyangwa se babyanga bakirukanwa mu kazi.

Ibyo ngo byamubayeho, kuko yirukanywe muri iryo menyerezamwuga (internship), nyuma y’uko yanze kubahiriza iryo bwiriza ryo kunywa amagi mabisi kuko hari ibyo atujuje. Nyuma ngo ubuyobozi bw’iyo sosiyete bumutegeka kwandika ibaruwa avuga ko ahagaritse kwimenyereza ku mpamvu ze bwite, kugira ngo birinde ko hagira amakosa ababarwaho.

Nyuma y’uko Du agaragaje ibyo ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bigakurikirwa na Videwo yashyizweho n’umuntu utazwi igaragaza abakozi b’iyo kompanyi bagaragara nk’abatewe isesemi no kumira amagi mabisi, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamagana ibyo bihano bavuga ko bitarimo ubumuntu, abandi bavuga ko amagi mabisi yagira ingaruka mbi ku buzima ndetse basaba ko abo bayanywesha abakozi bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Abahagarariye iyo Sosiyete itanga ibyo bihano itaratangajwe amazina, bavuga ko kurya mabisi biri mu biteganyirijwe abakozi bose. Du abajije ushinzwe abakozi muri iyo Sosiyete itegeko rigenga ibyo guha abantu amagi mabisi, na we yamusubije akoresheje ikibazo ati “Ni irihe tegeko rikubuza kurya igi ribisi wowe?”

Abashinzwe ubugenzuzi bw’umurimo ‘labor inspection’ aho mu Mujyi wa Zhengzhou, bivugwa ko batangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo, gusa ngo ntibagendera ku buhamya bwatanzwe na Du bwonyine, ahubwo bazakenera n’abandi bakozi babivugaho kugira ngo iyo kompanyi ifatirwe ingamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka