U Bushinwa bwamenye ibanga ry’uko Afurika atari umugabane w’ibibazo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yemeza ko kuba u Bushinwa bufitanye umubano na Afurika byerekanye ko buzi ibanga Afurika ibitse.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika irajwe ishinga no kongera umubano isanzwe ifitanye n'u Bushinwa
Perezida Kagame yavuze ko Afurika irajwe ishinga no kongera umubano isanzwe ifitanye n’u Bushinwa

Yabitangarije mu nama y’ihuriro rya 18 rihuza u Bushinwa na Afurika rigamije gusuzuma umubano hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika, rizwi nka “Forum on China–Africa Cooperation (FOCAC)", ryatangiye i Beijing kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018.

Perezida Kagame avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga.

Yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro (bwashyizeho), muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.”

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk'uhagarariye u Rwanda ndetse n'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’uhagarariye u Rwanda ndetse n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)

Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize AU bifuza ko ihuriro ryongererwa ubushobozi kugira ngo izo nyungu zikomeze ziyongere.

Yavuze ko ibyo iryo huriro rigamije bihuye neza n’ibyo abayobozi ba Afurika bifuza. Ibyo bikaba birimo guteza imbere inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubuzima, ubuhahirane n’amahoro ndetse n’umutekano.

Iryo huriro ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 52, bose bakaba bigira hamwe uko ryakomeza gutanga inyungu u Bushinwa na Afurika bihuriyeho.

Umubano w'u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18 ugiyeho, aho buri mwaka impande zombi zihura zigasuzuma aho uhagaze
Umubano w’u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18 ugiyeho, aho buri mwaka impande zombi zihura zigasuzuma aho uhagaze
Ibihugu byose bya Afurika byari bihagarariwe
Ibihugu byose bya Afurika byari bihagarariwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turebe imyaka myinshi twamaranye n,abazungu n,abnyamerika n,imyaka mike twatangiye gukorana n,abashinwa dukore steady ability turebe akamaro twabonye kuri bombi hanyuma tozamenya aho twegamira (support)

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

China ni igihugu kirimo gutera imbere cyane mu bukungu n’ibya gisirikare.Hamwe na Russia,nibo bonyine bafite intwaro zigezweho kurusha izindi zitwa Hypersonic Missiles zigenda + 10 000 km mu isaha .Amerika ntazo ifite,ahubwo irimo kuzigerageza (testing phase).Ikibabaje nuko abashinwa nyamwinshi ntacyo ibintu byerekeye imana bibabwiye.Abenshi ni Atheists (ntibemera imana).Gusa n’abakristu benshi ntabwo bajya bita ku byerekeye imana.Ariko dukurikije uko bible ivuga,abantu bibera mu byisi gusa ntibite ku bintu byerekeye imana,Yesu yavuze ko batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Musabimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka