U Bushinwa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya

U Bushinwa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Li Qiang, usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’Abakominisite riri ku butegetsi, akaba yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bushinwa ku majwi arenga 2900, bikavugwa ko abatamutoye ari batatu mu gihe abandi umunani bifashe.

Li Qiang, Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bushinwa
Li Qiang, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bushinwa

Li Qiang yemejwe nka Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bushinwa, asimbuye Minisitiri Li Keqiang wari umaze imyaka 10 kuri uyu mwanya.

Li Qiang w’imyaka 63, afatwa nk’umuntu wa hafi wa Perezida Xi Jinping, cyane ko uyu mugabo yabaye n’umuyobozi w’ishyaka ry’Abakoministe muri Shanghai, iza ku usonga mu mijyi ikomeye mu Bushinwa.

N’ubwo nta banyamakuru bari bemerewe kugera mu cyumba cyaberagamo itora, biravugwa ko Li Qiang azagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

Mu Bushinwa Minisitiri w’Intebe agira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntarenza manda ebyiri.

Li Qiang atowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko ku wa Gatanu n’ubundi bari bahuriye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, yarangiye Perezida Xi Jinping yegukanye manda ya gatatu.

Li yari umukuru w’ibiro bya Xi Jinping mu myaka ya mbere yo mu 2000, ubwo icyo gihe yari umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu ntara ya Zhejiang.
Muri 2017, Li yagizwe umunyamabanga w’ishyaka riri ku butegetsi mu mujyi wa Shanghai.

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid 19, yayoboye igikorwa cyo gushyira mu bikorwa gahunda ikakaye ya Guma mu rugo cyaberaga i Shanghai.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru abagize Inteko Ishinga Amategeko bazakomeza ibikorwa byo gutora abayobozi batandukanye. Kuri ubu abatahiwe barimo imyanya ya Minisitiri w’Intebe Wungirije na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka