U Burusiya: Umuhanga muri siyansi yishyize akamashini mu bwonko kagenzura inzozi ze mu gihe asinziriye

Umurusiya w’umuhanga muri siyansi yatangaje ko yishyize akamashini mu bwonko kagenzura inzozi ze mu gihe asinziriye, kandi yemeza ko ari we wibaze ubwe akabyikorera yibereye iwe mu cyumba cy’uruganiriro.

Uwo mugabo witwa Michael Raduga w’imyaka 40 y’amavuko, ni umushakashatsi ariko mu busanzwe ngo ntabwo ari umuganga ndetse nta mpamyabushobozi y’ubuvuzi afite, bikaba bivugwa ko mu gihe yarimo yiyinjiza ako kamashini mu bwonko, ngo yatakaje amaraso menshi arenga litiro, ayo akaba yaravuye mu gihe yarimo yikorera icyo gikorwa cyo kubaga ku bwonko mu rugo rwe ahitwa i Kazahstan.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Raduga adasanzwe ari umuganga, ariko ari we washinze ikigo cy’ubushakashatsi ‘Phase Research Center’. Benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga z’aho mu Burusiya, ngo bamushimiye umuhati yagize mu kwiyemeza gukora ikintu gikomeye gityo agamije guteza imbere ubushakashatsi, ariko bamwe mu baganga b’inzobere mu kubaga cyane cyane ku gice cy’umutwe bo bavuze ko ibyo yakoze ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga ku buryo bukomeye.

Alex Green, umuganga w’inzobere mu byo kubaga mu rwungano rw’imitsi cyane cyane mu gice cy’ubwonko no ku ruti rw’umugongo wo muri Kaminuza ya Oxford yabwiye ikinyamakuru Mail Online ko, “ Ibyo uwo mugabo yakoze ni ibintu bishyira ubuzima mu kaga ku buryo bukomeye, hari ingaruka nyinshi zashoboraga kumugeraho. Urugero nko gukomeretsa imitsi ikava cyane byashoraga kumutera ikibazo cya ‘stroke’ ikamusigira ubumuga bwa burundu cyangwa se bikaba byamugeza no ku rupfu”.

Uwo mugabo yivugiye ko yamaze iminota yumva atazi uko ameze bitewe no kuva amaraso agera kuri litiro, ndetse ngo yumva afite n’ubwoba ko ashobora gupfa, ariko arakomeza ngo yakomeje kugerageza kugeza ubwo arangije icyo gikorwa yari yatangiye cyamaze amasaha 10 yose nta muntu uramenya ibyo arimo akora.

Nta muntu n’umwe uwo mushakashatsi yabwiye ko afite umugambi wo kwishyira ako kamashini mu bwonko, ahubwo ngo yamaze igihe areba kuri Youtube uko kubaga ku bwonko bikorwa ndetse akora n’igerageza ku ntama nkeya.

N’ubwo byarangiye Raduga ashoboye kwishyiriramo ako kamashini ariko nyuma y’ibyumweru bitanu yagiye kwa muganga bagakuramo, ariko nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa ‘Phase Research Center Telegram channel’, uwo mushakashatsi arimo arashakisha abantu ‘bifuza kuba bashyirirwa utwo tumashini mu bwonko kugira ngo bashobore kugenzura inzozi zabo’.

Ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko n’ubwo Michael Raduga yikoreyeho ubwo bushakashatsi muri Nyakanga mu mwaka ushize wa 2023, n’ubu ataratangaza ingaruka byaba byaramugizeho, ariko abaganga b’inzobere mu byo kubaga imitsi n’ubwonko bavuga ko mu gukora ibyo yakoze, yishyize mu byago bitandukanye bishobora kuzagaragara mu gihe kiri imbere, harimo no kuzajya agira igicuri ku buryo buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza gukora ubushakashatsi ark ingaruka ntizabura

Venant yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Nyamara bashobora kumuseka akavumbura ubushakashatsi burya abazungu nawubakinisha kbx

Niyonkuru Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka