U Burusiya: Perezida Putin yemeje itegeko ryongera umubare w’Ingabo z’Igihugu

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryongera umubare w’Ingabo, aho bizatuma igisirikare k’Igihugu cye kibarirwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yemeje itegeko ryongera umubare w'Ingabo z'Igihugu
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yemeje itegeko ryongera umubare w’Ingabo z’Igihugu

Iri tegeko rigena ko umubare w’abasirikare b’Igihugu cy’u Burusiya baziyongeraho abagera ku bihumbi 180, ndetse bikazatuma igisirikare cy’u Burusiya kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini ku Isi.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko icyo cyemezo cyatewe n’ibibazo biriho ubu bishora kubangamira umutekano w’u Burusiya ku mbibi zabwo.

Ni ku nshuro ya gatatu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin afashe icyemezo cyo kongera umubare w’Ingabo z’Igihugu cye kuva intambara yo muri Ukraine itangiye mu 2022.

Abasirikare b’u Burusiya bagera ku 700,000, bari mu ntambara muri Ukraine, nk’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabitangaje muri Kamena.

Mu byumweru bitatu bitambutse, u Burusiya bwaragerageje guhagarika ibitero Ukraine yagabye mu ntara yabwo ya Kursk. Ibi byatumye kandi n’u Burusiya bukaza ibitero byabwo mu Burasirazuba bwa Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka