U Burusiya na Ukraine baritana ba mwana ku rupfu rw’imfungwa z’intambara zisaga 50

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’umutekano ya Ukraine, Oleksiy Danilov, yabwiye Ikinyamakuru ‘The Daily Beast’ ko u Burusiya bwarashe ibisasu ahacumbikiwe imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku iyicarubozo n’ubwicanyi zikorerwa.

Ukraine yavuze ko irimo gushinjwa ibinyoma by’uko ngo yaba ari yo yarashe ibisasu (rockets), ku nkambi icumbikiweho imfungwa z’intambara mu gace kagenzurwa n’u Burusiya ka Donetsk, aho u Burusiya bwatangaje ko ibyo bisasu byahitanye abagera kuri 53 muri izo mfungwa z’intambara.

U Burusiya bwatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa ‘HIMARS rockets’ ingabo za Ukraine zahawe na Amerika, byakomerekeje izindi mfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine zigera kuri 75, kuri iyo gereza ya Olenovka.

Abayobozi ba Ukraine bo bavuga ko ukuri ari uko ingabo z’u Burusiya ari zo zarashe iyo gereza, nk’uko byatangajwe na Oleksiy Danilov.

Yagize ati “Igisirikare cy’u Burusiya cyarashe ibisasu kuri gereza ya Olenovka, ubwo ni uburyo bwabo bwo kugerageza guhisha ibimenyetso ku iyicarubozo n’ubwicanyi bakorera abasirikare b’Abanya-Ukraine b’imfungwa z’intambara”.

Ibyo Danilov yabivuze nyuma y’itangazo ryasohowe n’Umugaba w’Ingabo za Ukraine kuri uyu wa Gatanu, aho ryavugaga ko ibisasu byarashwe kuri iyo gereza ari iby’u Burusiya.

Iryo tangazo rigira riti “Abarusiya nibo bahagenzura, rero bakomeje kugera ku ntego zabo zijyanye n’ibyaha bakora, bashinja Ukraine ko yakoze ibyaha by’intambara. Ibyo birego by’u Burusiya bigamije guhisha ibikorwa byabo bigayitse, byiyongeraho ibinyoma n’ubushotoranyi”.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yavuze ko mu kurasa iyo gereza, “u Burusiya bwakoze ibindi byaha by’intambara, aho bwarashe imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine zari ziri muri iyo gereza ya Olenivka. Ndahamagarira ibihugu bidushyigikiye byose, kwamagana cyane iki gikorwa cyo kwica amageteko mpuzamahanga, bagafata u Burusiya nka Leta y’iterabwoba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndagushimye komerezaho

hitimana yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

PEREZIDA BOUTN YARETSE INTAMBARA IRASENYA NTIYUBUKA

NIYONSABA VIRIJENIE yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka