U Burusiya: Ibitero bya ‘Drones’ za Ukraine byatumye ibibuga by’indege bimwe bifungwa

Mu Burusiya, ibitero by’indege zitagira abapilote byagabwe na Ukraine mu majoro abiri yikurikiranya, byatumye ibibuga by’indege byo mu Mujyi wa Moscow bifungwa.

Imwe mu nzu z'i Moscou yarashwe na drones za Ukraine
Imwe mu nzu z’i Moscou yarashwe na drones za Ukraine

Inzego zishinzwe umutekano wo mu kirere mu Burusiya zatangaje ko zaburijemo ibitero by’izo ndege zitagira abapilote (drones), zoherejwe na Ukraine zerekeza muri Moscow, ibyo bikaba bibaye mu majoro abiri yikurikiranya, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’uwo Mujyi kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, bwongeraho ko ibyo byatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga ibibuga by’indege aho mu murwa mukuru w’u Burusiya.

Sergueï Sobyanine, Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow yagize ati “Nibura drones 19 za Ukraine zarashwe zikiri mu kirere, mu gihe zari zigeze hafi ya Moscow ziturutse mu byerekezo bitandukanye”.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko nubwo nta kintu Ukraine yahise ivuga kuri ibyo bitero bya drones yohereza mu masaha y’ijoro, ariko Ubuyobozi bwa Ukraine bumaze iminsi butangaza ko ibitero bya drones bituruka muri Ukraine bigamije gusenya ibikorwa remezo biri mu Burusiya byifashwa n’ingabo z’icyo gihugu mu bikorwa byazo.

Ikindi ngo bigamije kwihimura ku bitero by’ingabo z’u Burusiya bikomeza kwiyongera ku butaka bwa Ukraine, cyane cyane ahari za ‘sites’ zitunganyirizwaho ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Muri rusange, u Burusiya bwatangaje ko mu majoro abiri akurikirana, guhera mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki 5 Gicurasi 2025, ndetse no mu ijoro ryacyeye none ku wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, bwagabweho ibitero bya drones zibarirwa mu 100, zangiza zimwe mu nyubako zo muri uwo Mujyi ariko ku bw’amahirwe ngo nta bantu zishe.

Mu bibuga by’indege byafunzwe by’agateganyo mu Murwa mukuru wa Moscow harimo icya Chérémétiévo, Domodedovo, Vnoukovo ndetse n’icya Joukovski nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’indege za gisivili aho mu Burusiya (Rosaviatsia).

Uretse kandi ibyo bibuga by’indege byafunzwe mu Murwa mukuru Moscow, hari n’indi mijyi minini y’aho mu Burusiya yahise ihagarika ibijyanye n’ingendo z’indege mu buryo bw’agateganyo harimo nka Nijni Novgorod, Samara, Saratov na Volgograd.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka