U Burusiya bwizihije gutsindwa kw’abanazi

Kuri uyu wa Kabiri 9 Gicurasi, u Burusiya bwizihije icyo bise ‘umunsi w’intsinzi’ ubibutsa gutsindwa kw’abanazi mu budage.

Ni ibirori bibaye umunsi umwe nyuma y’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, kubera ko abarusiya uyu munsi bawufata nk’uwabo by’umwihariko, iminsi ikaba yatandukanye kubera ko amasaha yabo n’ibindi bihugu by’uburayi bitahuraga.

Muri uyu mwaka, ibirori byahuriranye n’intambara yo muri Ukraine bituma ibirori bikorwa gake n’umutekano urongerwa cyane, mu gihe mu bindi bihugu iyo ntsinzi yizihijwe kuwa mbere 8 Gicurasi.

Andreï Kozovo, umwarimu w’Umurusiya (ukifata nk’Umusoviyete) wigisha amateka kuri Kaminuza ya Lille mu Bufaransa, aganira na Rfi yavuze ko gutsindwa kwa leta y’Abanazi no kumanika amaboko byashyiriweho umukono i Berlin ku mugoroba wo kuwa 8 Gicurasi, ariko biba mu gihe i Moscou bari barenze saa sita z’ijoro bijya ku ya 9 Gicurasi kubera ingengabihe y’amasaha idahura.

Andreï Kozovoï ati « Twebwe twari twamaze kugera ku itariki 9 Gicurasi, rero mu by’ukuri Moscou ifite uburenganzira bwo kwizihiza 9 Gicurasi nk’umunsi w’intsinzi. »

Andreï Kozovoï akomeza agira ati « Ariko ntacyari kubuza Staline icyo gihe guha agaciro kwizihiza intsinzi hamwe n’abandi twari dufatanyije urugamba.

Mbere hose yahisemo kubikora mu gihe gitandukanye, kubera ko yashakaga kwitarura ibindi bihugu by’abanyaburayi kugira ngo ase n’ubabwira ati twebwe, Abarusiya [Abasoviyete], ni twe b’ingenzi mu baharaniye iyi ntsinzi.

Ni yo mpamvu rero dufite uburenganzira bwo kuyizihiza ku munsi wacu twihariye. »
Ku Burusiya, birumvikana ko uyu ari wo munsi nyirizina ; ariko birebewe mu rwego rw’intambara yo muri Ukraine, ibirori by’intsinzi bifite igisobanuro cyihariye, cyane ko icyo bise ‘igikorwa cya gisirikare kidasanzwe’, nk’uko Kremlin ikomeje kubyita , cyari gifite intego nyamukuru yo kurandura ubunazi muri Ukraine.

Umutekano wakajijwe cyane

Ibirori byakozwe ingabo z’u Burusiya ziryamiye amajanja, karasisi kakozwe mu mujyi rwagati kandi n’aho kakozwe ntabwo byari ku rwego rwo hejuru nk’ibisanzwe, kuko umutekano wakajijwe hirya no hino kubera kwikanga ibitero bishobora gutungurana nk’ibyo Moscou imaze iminsi ishinja Kiev.

Ibirori kandi bibaye mu gihe Ukraine imaze iminsi ivugwaho ko irimo gutegura ibitero bikaze ku Burusiya. Igitero giheruka gucikisha abantu ururondogoro ni icya drone ebyiri bivugwa ko Ukraine yohereje ku nyubako ya Kremlin mu cyumweru gishize, Moscou ikavuga ko cyari kigamije kwica Perezida Vladimir Poutine.

Ukraine ariko yamaganye ibyo birego ivuga ko ari u Burusiya bwabyikoreye kugira ngo bukomeze kubona urwitwazo rw’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka