U Burusiya bwavuze ko buzarasa kuri Finland na Suède nibijya muri OTAN

Leta y’u Burusiya yatangaje ko izihorera ikarasa ku bihugu bya Finlande na Suède, mu gihe byaba bibaye abanyamuryango b’Ishyirahamwe rirwanyiriza umwanzi hamwe (OTAN), rihuriweho na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko ibi byatangajwe n’u Burusiya ko kwihorera kuzaba gushingiye kuri tekiniki za gisirikare.

Ibihugu bya Finland na Suède bivuga ko biri buze kunoza neza muri izi mpera z’icyumweru, ubusabe bwabyo bwo kwinjira muri OTAN n’ubwo byari byaremereye u Burusiya ko nta ruhande bizabogamiraho (neutrality), mu rwego rwo kwirinda kugirana ibibazo n’u Burusiya.

Ikinyamakuru Kommersant cyasubiyemo amagambo yatangajwe na Leta ya Finland igira iti “Ibi biraterwa no kwanduranya k’u Burusiya, nyuma y’ibinyacumi by’imyaka byo kutagira aho tubogamira ibintu byarahindutse muri Finland ubwo u Burusiya bwatangizaga ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine”.

Finland ivuga ko yabajije abaturage bayo iby’iyi gahunda yo kwinjira muri OTAN, 76% bagatora bemeza ko babishaka, bakaba bariyongereye kuko ngo muri Mutarama uyu mwaka ababyifuzaga bari 26%.

Igihugu cya Suède na cyo cyahise gitangaza ko ubusabe bwo kwinjira muri OTAN kiza kuba cyabunogeje muri izi mpera z’icyumweru, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru the Washington Post.

Televiziyo y’Abarabu Al Jazeera yo yasubiyemo amagambo Ambasaderi w’u Burisiya mu muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yatangarije ikinyamakuru UnHerd agira ati “Barabizi (Finland na Suède) ko igihe babaye abanyamurango ba NATO/OTAN, ibyo bice byagiye ku ruhande rw’umwanzi bishobora kuba intego y’u Burusiya (target) yo kuraswaho”.

Hagati aho u Burusiya bwabaye butangaje ko bufungiye Finland amashanyarazi guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, kubera uwo mugambi ifite wo kwinjira muri OTAN.

Mu bihugu byamaze gutangaza ko bidashyigikiye umugambi wa Finland na Suède wo kwinjira muri OTAN, harimo u Bushinwa na Turukiya isanzwe iri muri uwo muryango.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yagize ati “Ntibishoboka kuri twebwe ko twabyemera (ko Finland na Suède byaba abanyamuryango ba OTAN)” n’ubwo atifuje kuvuga byinshi kuri uku kutemeranya n’abanyamuryango bagenzi be.

U Bushinwa bwo bwari busanzwe bwaragaragarije umuryango OTAN ko gusatira u Burusiya bizateza akaga gakomeye ku mpande zombi zifite ibisasu bya kirimbuzi.

Hagati aho u Burusiya bukomeje ibitero muri Ukraine, aho burimo gutera ibisasu mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu no kurwanira mu ruganda rwa Azovstal ruri mu mujyi wa Marioupol, ahihishe ingabo za Ukraine za nyuma zikirwanira muri uwo mujyi.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, avuga ko yemeye imishyikirano na mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin, ariko igakorwa imbonankubone bari kumwe bombi.

Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na yo ivuga ko iri mu biganiro na ngenzi yayo y’u Burusiya, aho isaba guhagarika byihuse intambara muri Ukraine.

Ni ku nshuro ya mbere u Burusiya na Amerika (USA) byaba bikoze ibiganiro ku ntambara ibera muri Ukraine, kuva aho u Burusiya butangirije intambara muri icyo gihugu ku itariki 24 Gashyantare uyu mwaka.

Radio RFI inatangaza ko u Bushinwa na bwo bugeze kure imyiteguro yo kugaba ibitero kuri Taiwan ishaka kwiyomora kubwiyomoraho, ikaba na yo ishyigikiwe na Amerika (USA) nk’uko isanzwe ifasha Ukraine.

Ikinyamakuru cyitwa South China Morning Post, kivuga ko amashusho ya satelite agaragaza ko u Bushinwa bwashyize amato y’intambara hafi ya Taiwan, agomba kuyiteramo ibisasu bya misile.

Ayo mato y’intambara y’Ingabo z’u Bushinwa arimo kugerageza ibisasu bihamya intego neza (missiles de haute précision) ndetse n’ibindi byiswe ‘misile balistiques’ bigomba guterwa kuri Taiwan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nakwifuzakwifatanya namwe kugirangombashekuronka buri amakuruyose.

Murakoze!!

Finias yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Hari igiye dufata ibyemezo duhubutse tukicuza nyuma.Niko byagenze kuli Putin.Yari azi ko azafata KIEV mu munsi umwe gusa,ibindi bihugu bikagira ubwoba.None dore Finland na Sweden nabyo biyigometseho.Babyita "effet boomerang".
Gusa benshi bahamya ko ibirimo kubera ku isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi igashira.Nkuko imana yabisezeranyije,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.

kagenza yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka