U Burusiya bwavuze ko butsinzwe intambara bwakoresha intwaro kirimbuzi

Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya akanaba umuntu wa hafi kuri Perezida Vladimir Putin, yihanangirije NATO ko gutsindwa k’u Burusiya muri Ukraine, byakurura akaga gakomeye kuko bwakoresha ibisasu kirimbuzi birimo uburozi bwa nuclear.

Uyu Dmitry Medvedev ukora nk’Umuyobozi wungirije mu nama y’Umutekano y’u Burusiya, yatangaje ibi ejo ku wa kane mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Telegram.

Yaranditse ati “Gutsindwa mu ntambara isanzwe bishobora gukurura intambara y’ingufu kirimbuzi za nuclear”.

Yongeyeho ati “Ingufu kirimbuzi ntizigeze zitakaza ubukana zifitemo, ari bwo ugukomera kwazo gushingiyeho”.

Uyu muyobozi kandi yakomoje ku nama iteganyijwe kubera mu Budage, ku ngingo y’ubufasha bwa gisirikare bukomeza guhabwa Ukraine. Yibukije abo mu Burengerazuba bw’Isi bayitabira ko bakwiye no gutekereza ku ngaruka ubwo bufasha batanga bugira ku mirongo migari ya politiki yabo.

Ibiro bya Perezida w’u Bursiya, Kremlin byihutiye gushimangira ko ibyatangajwe na Medvedev bihuje n’amategeko iki gihugu kigenderaho. Aya, yemerera u Burusiya kugaba ibitero hifashishijwe intwaro kirimbuzi mu gihe iki gihugu cyarwana intambara irimo intwaro zisanzwe ariko gisumbirijwe.

Medvedev, yabaye Perezida kuva mu 2008 kugeza 2012, kuri ubu akaba afite imyaka 57 y’amavuko.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, Medvedev yagiye yumvikana kenshi asa n’utera ubwoba Uburengerazuba bw’Isi, ku kuba iki gihugu gifite ibitwaro bya kirimbuzi kandi byakoreshwa mu gihe bibaye ngombwa.

Kugeza ubu, u Burusiya na Amerika bifite hafi 90% by’ibitwaro kirimbuzi byose biri ku Isi.

Ikigo cy’Abanyamerika cy’Abahanga mu bya Siyansi kivuga ko u Burusiya buza ku isonga mu kugira ibitwaro kirimbuzi byinshi ku Isi, aho bufite ibigera ku 5977, Amerika ikagira 5428, u Bushinwa 350, u Bufaransa 290 naho u Bwongereza bukagira ibigera kuri 225.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ubutegetsi bwa Washington ntiburagaragaza icyakorwa mu gihe koko Perezida Putin yategeka ikoreshwa ry’izi ntwaro kirimbuzi mu ntambara. Biramutse bibaye byaba ari ubwa mbere zongeye gukoreshwa nyuma ya ‘bombe atomique’ Amerika yasutse ku mijyi ya Hiroshima na Nagasaki y’u Buyapani mu 1945, ari zo zaje no gushyira iherezo ku Ntamabara ya Kabiri y’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka