U Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yanditse amateka, aho yatangije urugamba ku gihugu kirinzwe n’Ingabo z’ibihugu by’u Burayi na Amerika bigize Umuryango OTAN.

Ibihugu bikikije Ukraine biri mu muryango wo kurwanyiriza umwanzi hamwe, OTAN, byoherejwemo Ingabo zo guhangana n’u Burusiya mu gihe bwaramuka buteye Ukraine, harimo n’abasirikare barenga ibihumbi bitandatu ba Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Putin yasabye ingabo za Ukraine gushyira intwaro hasi bitaraba bibi cyane, ndetse abwira abazitambika ibitero by’u Burusiya bose ko bazabona ishyano ryihuse, ry’ako kanya.

Yagize ati "Nafashe icyemezo cy’ibikorwa bya gisirikare, icyo nshaka si ugufata ubutaka bwa Ukraine ahubwo ni ukwambura intwaro ingabo zayo. Icyo nabasaba ni ugushyira intwaro hasi, kandi niharamuka hagize uwitambika imbere arahura n’ingaruka atigeze abona na rimwe z’ako kanya".

Ibi bitero byahereye mu mijyi yo mu burasirazuba bwa Ukraine, birimo kugenda bisatira Umurwa Mukuru Kiev, ndetse ngo hari n’ibisasu bya rutura (big bang) bimaze kuhagwa nk’uko bitangazwa na Televiziyo y’Abanyamerika CNN.

U Burusiya buvuga ko ibi bwabikoze bitewe n’uko Intara ya Ukraine yitwa Donbass, ihana urubibe n’u Burusiya, ibangamiwe bikomeye n’ibikorwa bya gisirikare by’ubwicanyi ku baturage ba Ukraine bishobora kwitwa Jenoside.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ijambo rito ribanziriza iryo aza kuvuga ku manywa yo kuri uyu wa Kane, ko abaturage ba Ukraine barimo kwicirwa muri ibyo bitero bazabazwa u Burusiya.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guteres na we yasabye Perezida Putin guhagarika ibyo bitero agashyira imbere amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndumva bitoroshye iyintambara natwe ishobora kutugiraho ingaruka

Rukundo vivens yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ingaruka zatugezehokera amavuta umuceri isukari byarahenze

Kayinjombe amurani yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Ntamunu ukigira ubwoba nubundi icyizere cyokubaho cyarashize ,iki babaje aba arizo nzirakarengane ,guys something that overtured has it’s end

aiden miracles yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Twese tugomba kwitondera iyi ntambara ishojwe na PUTIN.Kubera ko ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Aho kwishima ko Putin ashoboye guhangara Amerika n’Uburayi,dukwiye kwibaza ko ibi byazana imperuka.

Kwamamanza

Kwamamanza

nyemazi yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ibyo bapfa Nibo b
bizi🍌🍌🍌

Victor yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Nta ntambara ya 3 yabaho

Nide yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka