U Burusiya bwatangaje ko Ukraine na yo yabugabyeho ibitero

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko kajugujugu ebyiri za Ukraine (zo mu bwoko bwa Mi-24) zagabye igitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu mujyi w’u Burusiya witwa Belgorod, uherereye ku bilometero 40(km) uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

U Burusiya buvuga ko izo ndege zambukiye ku mupaka w’ibihugu byombi uri mu gace k’ikibaya kuri uyu wa Gatanu, zikarasa ibisasu ku bigega bya peterori n’ubwo ngo bidashinzwe gufasha igisirikare cy’icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, Leta ya Ukraine ngo yanze kwemeza cyangwa guhakana iby’ibyo bitero ku Burusiya, nk’uko bitangazwa na Televiziyo y’Abarabu Aljazeera.

Iyi televiziyo yasubiyemo amagambo y’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine, Oleksandr Motuzyanyk, agira ati "Ntabwo nakwemeza cyangwa ngo mpakane iby’icyo kirego".

Motuzyanyk yakomeje avuga ko Ukraine ihanganye n’ibitero by’Abarusiya ku butaka bwa Ukraine, kandi bitavuze ko ari yo yaregwa ibyabereye ku butaka bw’u Burusiya.

U Burusiya buvuga ko ibyo bitero ku bigega bya peterori byabwo ari impamvu ikomeye yakoma mu nkokora ibiganiro by’amaharo birimo guhuza impande zombi.

Hagati aho u Bushinwa bwashinje Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuba ngo ari zo ziyoboye ibitero Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya binyuze mu muryango OTAN/NATO.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian yagize ati "Nk’uwanduranyije agatangiza ibibazo muri Ukraine, US yayoboye NATO mu gutangiza ibitero byakozwe inshuro eshanu zose bisatira u Burusiya mu Burasirazuba, kuva mu myaka irenga 20 ishize muri 1999".

Lijian akomeza avuga ko umubare w’ibihugu bigize NATO na wo wiyongereye kuva kuri 16 kugera kuri 30 kandi intera uwo muryango wari ugezeho, yiyongereyeho ibilometero 1000 kugera ku marembo y’u Burusiya.

U Bushinwa bukaba buvuga ko kuba icyari Leta ziyunze z’Abasoviet (URSS) cyarasenyutse, Umuryango NATO na wo ngo wagakwiye kuba warishenye mu rwego rwo kwirinda gukomeza intambara y’ubutita ku Burusiya.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahise ubwira u Bushinwa ko nibutamagana u Burusiya kubera intambara bwashoje kuri Ukraine, isura (reputation) u Bushinwa bwari bufite mu ruhando mpuzamahanga igiye guhindana.

Hagati aho kandi intambara yo yarakajijwe muri Ukraine ku wa Gatanu, aho Umurwa Mukuru Kiev wibasiwe n’ibitero bikomeye by’u Burusiya mu bice byawo by’amajyaruguru n’i Burasirazuba, ndetse bikaba byatangiye kwisukiranya cyane ku mugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka