U Burusiya buzashyira intwaro kirimbuzi hafi ya Finland na Suède nibijya muri OTAN

U Burusiya bwatangaje ko bugiye kurenga ku masezerano asaba kudashyira intwaro za kirimbuzi mu Nyanja ya Baltique, ibugabanya n’ibihugu bya Finland na Suède, mu gihe byaramuka bibaye abanyamuryango ba OTAN/NATO.

Intwaro kirimbuzi z'u Burusiya
Intwaro kirimbuzi z’u Burusiya

Bwanatangaje ko amato y’intambara yabwo yageragereje ibisasu bya misile mu nyanja hafi y’u Buyapani, nyuma y’aho bitangajwe ko amato ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yahitoreje kuri uyu wa Gatatu.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko u Burusiya bugaragaza ko imibanire yabwo n’ibihugu bya Finland, Suède n’u Buyapani itifashe neza, kuko byose biri ku ruhande rw’umuryango OTAN uburwanya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Ibihugu bya Finland na Suède bivuga ko birimo kwitegura kwinjira muri OTAN ihuza Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibihugu by’u Burayi, ndetse Finland yo ikazaba yafashe umwanzuro ndakuka mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Uwari Perezida w’u Burusiya, Dmitri Medvedev, ubu akaba ayobora Inama y’Umutekano y’icyo gihugu, yavuze ko nta biganiro bizongera kubaho hagati y’u Burusiya n’ibyo bihugu ku bijyanye no kwirinda gushyira intwaro za kirimbuzi ku Nyanja ya Baltique, kuko na byo ngo bizaba byiyemeje kuzishyiraho nibyinjira muri OTAN.

Medvedev yagize ati “Hagomba kubaho iringaniza (equilibre), icyakora u Burusiya ntibwari bwarigeze butekereza gukora icyo kintu kugeza n’uyu munsi.”

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yanatangaje ko yageragereje ibisasu bya misile byayo mu Nyanja ya Pasifika hafi y’u Buyapani, nyuma y’uko icyo gihugu cyanze kugura amakara kamere (charbon) aturutse mu Burusiya kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

Itangazo ry’iyo Minisiteri rivuga ko amato 15 y’u Burusiya harimo abiri yitwa Petropavlovsk-Kamtchatsky na Volkhov agendera munsi y’amazi y’inyanja, yateye ibisasu byo mu bwoko bwa ‘misiles de croisière Kalibr’ ku yandi mato yagenewe kugeragerezwaho.

Itangazo ryasemuwe na RFI rigira riti “Ayo mato yatereye ibisasu bya misiles de croisière Kalibr mu birindiro byo munsi y’amazi y’inyanja y’u Buyapani, zikaba zahamije intego neza.”

Amato y'intambara y'u Burusiya arimo kwitoreza hafi y'u Buyapani
Amato y’intambara y’u Burusiya arimo kwitoreza hafi y’u Buyapani

RFI ivuga ko u Burusiya bwabitewe n’ibihano bwafatiwe n’u Buyapani ariko ntigaragaze icyo bushaka kugeraho, n’ubwo busanzwe bufite ikirwa cyitwa Kurils bupfa n’u Buyapani mu gace bwatereyemo ibyo bisasu.

Ku ruhande rw’u Buyapani, ikinyamakuru Japan Times cyatangaje ko Minisiteri y’Ingabo yaho ivuga ko Leta y’u Burusiya, ishaka kwerekana ubudahangarwa bwayo mu kurwana intambara ku ruhande rw’u Burayi na Aziya icyarimwe.

U Buyapani buvuga ko bufitanye amakimbirane n’u Burusiya, ashingiye ku kirwa cya Kurils, kuko buri gihugu kikiyitirira.

Japan Times ivuga ko imyitozo y’amato y’u Burusiya muri iyo Nyanja, ibaye nyuma y’umunsi umwe habereye indi myitozo y’amato y’intambara ya Amerika, yitwa USS Abraham Lincoln (bufite n’ibibuga by’indege hejuru yabwo) hamwe na MSDF ku bufatanye n’amato y’intambara y’u Buyapani.

Amato y'Intambara ya Amerika afatanyije n'ay'u Buyapani na yo arimo kwitoreza hafi y'inyanja aho ay'Abarusiya yitoreza
Amato y’Intambara ya Amerika afatanyije n’ay’u Buyapani na yo arimo kwitoreza hafi y’inyanja aho ay’Abarusiya yitoreza

Muri Ukraine na ho intambara irarimbanyije mu mijyi y’uburasirazuba n’amajyepfo y’icyo gihugu, ariko cyane uwa Marioupol wo ushobora kuba warafashwe n’u Burusiya, aho ingabo za Ukraine zirenga 1000 zarambitse intwaro hasi, zishyikiriza iz’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu.

U Burusiya buvuga ko ibitero byabwo bigiye kwibanda ku gace k’uburasirazuba bwa Ukraine mu rwego rwo kwegurira intara ya DonBass abarwanya ubutegetsi bwayo, ariko ko buzanatera ibisasu ku buyobozi bukuru bw’icyo gihugu.

Ku wa kane ariko Leta y’u Burusiya yatangaje ko yagize ibyago byo kwangirika gukomeye k’ubwato bwa rutura bwayo bwitwa Moskva, bwari mu Nyanja y’Umukara hafi y’umupaka wa Turukiya, bamwe mu bashyigikiye Ukraine bakaba barimo kwigamba ko ari ingabo z’icyo gihugu zabuturikije.

Inyanja ya Baltic ikora ku bihugu by'i Burayi igiye gukikizwa ibitwaro bya kirimbuzi
Inyanja ya Baltic ikora ku bihugu by’i Burayi igiye gukikizwa ibitwaro bya kirimbuzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igihe kirageze ngo abantu begushakira amahoro kwiyisi kuko ntayo icyidufitiye abantu nibave mubyo bibwira bashake amahoro arambye k, Uwiteka Imana honyine

Alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

Russia yibagirwa ko na NATO (OTAN)ifite bombes atomiques kandi ko baramutse barwanye isi yashira.Amahirwe tugira nuko ijambo ry’Imana rivuga ko imana idashobora gutuma abantu barimbura isi yiremeye.Ahubwo izabatanga ibarimbure hamwe n’intwaro zabo,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Hazarokoka abirinda gukora ibyo itubuza bonyine.Ibyo bishobora kuba biri hafi kuba.Imana ikorera kuli calendar yayo.

gahirima yanditse ku itariki ya: 15-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka