U Burusiya bushobora gusimbura Ukraine kohereza ingano muri Afurika – Putin

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin avuga ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo gusimbura ingano zoherezwaga muri Afurika ziturutse muri Ukraine nyuma y’uko u Burusiya busheshe amasezerano yari agamije kubungabunga ubwikorezi bwazo mu Nyanja y’Umukara.

Kugeza muri Kamena 2022, U Burusiya bwari ubwa mbere mu kohereza ingano nyinshi muri Afurika
Kugeza muri Kamena 2022, U Burusiya bwari ubwa mbere mu kohereza ingano nyinshi muri Afurika

Itangazo ryanditswe n’ibiro bya Putin (Kremlin) kuwa mbere ryavuze ko Moscow ishobora kubona ingano zigurishwa kandi zikoherezwa ku buntu.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2022, u Burusiya bwari ku isonga ry’abohereza ingano nyinshi muri Afurika, aho bwohereje toni miliyoni 10.8. Muri icyo gihe Ukraine yohereje toni miliyoni 6.3 ku mugabane.

Perezida Putin kandi yemeza ko muri uyu mwaka biteze umusaruro urenze usanzwe. Ibi biravugwa mu gihe u Burusiya bwitegura kwakira inama yabwo na Afurika mu mpera z’icyi cyumweru.

Iseswa ry’amasezerano ku ngano za Ukraine, ryakiranywe ikiniga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, by’umwihariko mu gihe byinshi mu bihugu byo kuri uyu mugabane bimaze iminsi bimerewe nabi kubera izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Hagati aho hari amakuru avuga ko Moscow irimo gushakisha uburyo yabona inzira yo kohereza ingano zayo muri Afurika zinyuze muri Qatar na Turukiya nubwo nta cyemeza ko ibi bihugu byombi bishobora kubyemera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka