U Burusiya burashinja Ukraine kugerageza kwica Putin
Amashusho ya videwo atarabonerwa gihamya, arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’u Burusiya yerekana umwotsi uturuka inyuma y’ibiro bya Perezida (Kremlin), nyuma y’igitero bivugwa ko cyagabwe n’indege itagira umupilote (drone).

Andi mashusho yashyizwe kuri Twitter arerekana ikintu gisa na drone kiraswa, kigahanukira hejuru y’igisenge cy’ingoro ya Kremlin ari naho Perezida Putin atuye.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byavuze ko ibyo ari igikorwa cy’iterabwoba cyateguwe, kandi ko bifite uburenganzira bwo kwirwanaho nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta (RIA news agency).
Amakuru atarabonerwa gihamya aravuga ko hari indege ebyiri zitwara, zagabye igitero ku icumbi rya Vladimir Putin mu ngoro ya Kremlin, abashinzwe umutekano bagahita bazihanura.
Kremlin yavuze ko Perezida Putin ntacyo yabaye kandi ko nta kintu cyangiritse ubwo bahanuraga izo drones, ndetse ngo Putin yakomeje akazi uko bisanzwe.
Hashize iminsi u Burusiya bushinjwa kwigabaho ibitero bya baringa, kugira ngo bubone urwitwazo rwo gukomeza gutera Ukraine.
Impuguke muri politiki akaba n’umusesenguzi mu by’umutekano, Michael Horowitz, washyize ayo mashusho kuri Twitter yagize ati “Mu by’ukuri, ibi rwose ntabwo ari igitero cyari kigamije guhitana umuntu, ibi birashaka kugaragaza ko Ukraine (tubaye nk’abavuga ko ari yo yabikoze), irimo kugerageza kuzana intambara mu Burusiya ikarasa ku birango ndangameteka”.

Uwo musesenguzi usanzwe ashyigikiye intambara y’u Burusiya, yanavuze ko bitumvikana ukuntu indege za drones zabasha guca mu rihumye ubwirinzi bwa Kremlin, ingoro izwiho kuba ari yo nyubako irinzwe cyane mu gihugu.
Nta makuru ahari avuga niba Putin yari ari mu biro bye biri muri Kremlin, ubwo icyo gitero cyagabwaga.
Ukraine ntiragira icyo ivuga kuri ibyo birego, ariko ibi bibaye mu gihe ingabo zayo zirimo kwitegura kugaba ibitero, byo kubohora ubutaka bwigaruriwe n’u Burusiya mu Burasirazuba.
Ohereza igitekerezo
|
Ibitero byahato nahato bisuniza inyuma inzira yamahoro stopping the country conflict