U Burayi bwiyemeje gutanga imfashanyo yo guhangana n’inzara muri Afurika n’ahandi

Intambara yo muri Ukraine yatumye ibihugu byinshi cyane cyane ibikiri mu nzira y’Amajyambere bihura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa, bitewe n’uko hari ingano zaheze muri Ukraine zidashobora koherezwa hanze y’igihugu, kubera intambara.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) wiyemeje gutanga miliyoni 600 z’Amayero (Miliyoni 630 Miliyoni z’Amadolari) yo gufasha ibihugu bifite ikibazo cy’inzara cyakomejwe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ayo mafaranga agizwe na Miliyoni 150 z’Amayero zizakoreshwa mu gutanga imfashanyo z’ibiribwa mu bihugu bya Afurika, Caribbean ndetse na Pacific, ndetse na Miliyoni 350 z’Amayero zizakoreshwa mu bikorwa byo guhinga ibiribwa bizakemura ikibazo cy’inzara ku buryo burambye.

Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi, Ursula von der Leyen,
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Ursula von der Leyen,

Intambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Ukraine, ariko si bo gusa, ahubwo ingaruka z’iyo ntambara zigera no ku bandi baturage b’ibihugu bikennye hirya no hino ku Isi, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Ursula von der Leyen, ubwo yari mu nama ya EU yateraniye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Ursula von der Leyen yagize ati “U Burusiya bwafunze toni zibarirwa mu mamiliyoni z’ibinyampeke kandi bikenewe cyane. Mu rwego rwo gufasha bagenzi bacu, tuzakusanya Miliyoni 600 z’Amayero yo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’ihungabana ry’ubukungu”.

U Burusiya na Ukraine ni byo byeza kimwe cya gatatu cy’ingano zera ku Isi hose, ndetse na 70 % by’amavuta y’ibihwagari yo ku Isi hose, aturuka muri ibyo bihugu, ikindi kandi ngo ibyo bihugu byombi byeza n’ibigori byinshi.

Intambara yatumye toni zigera kuri Miliyoni 20 z’ingano zo muri Ukraine zidashobora kugezwa muri Aziya no mu Mujyaruguru ya Afurika.

Ishami ry’UMuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) rivuga ko hari abantu bagera kuri Miliyoni 181 mu bihugu 41, bashobora guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’inzara ikabije muri uyu mwaka wa 2022.

Josep Borrell ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri EU, yavuze ko uko gufunga ibinyampeke bikorwa n’u Burusiya ari icyaha cy’intambara, kandi aburira u Burusiya ko nibukomeza gufunga ibyo binyampeke buzabibazwa.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ushyigikiye ibiganiro byatangijwe n’Uumuryango w’Abibumbye hagati ya Ukraine,u Burusiya na Turukiya kugira ngo ibyo binyampeke bishobore gusohoka, ariko ibyo biganiro ntacyo birageraho. Kugeza ubu, u Bubiligi buragerageza kuvana ibicuruzwa muri Ukraine bukoresheje inzira ya Gari ya moshi, ariko ibyo butwara muri ubwo buryo ngo ntibihagije mu gukemura ikibazo cy’ibinyampeke gihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka