U Burayi burahamagarira isi yose kwamagana u Burusiya

Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bavuze ko ibihano byafatiwe u Burusiya kubera ibitero bwagabye kuri Ukraine, biziyongeraho gusaba isi yose gushyira icyo gihugu mu kato gakomeye.

Ursula Von Der Leyen-EU
Ursula Von Der Leyen-EU

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von Der Leyen, yatangaje ko mu bihano biza guhabwa u Burusiya harimo gufungirwa ikoranabuhanga n’amasoko henshi ku isi, guca intege ibirindiro by’ubukungu bw’icyo gihugu, hamwe n’ubushobozi bwacyo bwifashishwaga mu kugiteza imbere.

Ursula yakomeje agira ati "Tuzafatiira imitungo yose y’u Burusiya iri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse tubuze amabanki yabwo kugera ku isoko ry’imari".

Ursula avuga ko ibyo byemezo byo gukomanyiriza u Burusiya bitazashyirwa mu bikorwa mu bihugu by’i Burayi na Amerika ya ruguru gusa, ahubwo ngo bizanakurikizwa mu bihugu bya kure nka Australia n’u Buyapani.

Ursula avuga ko ibi byemezo bigamije guca intege u Burusiya, kugira ngo butongera kugira ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’intambara.

Yemeza ko miliyoni nyinshi z’Abarusiya nta ntambara bashaka uretse Perezida Putin wenyine, ngo wifuza gusubiza ibihe inyuma, nk’uko byahoze kera hakiri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Icyakora ngo abo baturage bose n’ubwo nta ntambara bashaka, Perezida Putin ngo arimo kubategurira ahazaza habi, Ursula akaba amusaba guhagarika vuba na bwangu iyo ntambara, no kuvana muri Ukraine Ingabo z’u Burusiya.

Ursula avuga ko batazemera ko Putin asenya umutekano w’u Burayi wari umaze kubaka iterambere rikomeye mu myaka myinshi ishize, nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi.

Avuga ko umuryango wa EU ukomeje gushyigikira Ukraine n’abaturage bayo, kandi akizera ko bazatsinda urugamba.

Nyuma y’ijambo rya Ursula, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, na we yashimangiye ko hagiye kubaho gukangurira isi yose gushyira u Burusiya mu kato gakomeye.

Charles Michel ati "Ibi ntabwo ari imikino ya dipolomasi na politiki, ahubwo ni ikibazo cyo kubaho no gupfa, ni ibijyanye n’ahazaza h’abatuye isi".

Charles Michel yavuze ko agiye gukorana n’abafatanyabikorwa ba EU bari hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwamagana u Burusiya no gushyira abayobozi babwo mu kato gakomeye.

Umuryango OTAN wishyizemo Perezida Putin ko ari we uzabazwa abapfiriye mu bitero byagabwe kuri Ukraine, abahakomerekeye n’ibyangiritse byose, kuko ngo yashoje intambara itari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

yewe ahubwo bameze nkabikirigita bagaseka pe!!! kuko putin nubwo bamushira mukato ubukungu bwuburusiya nibuja hasi nibindi bihugu buzaja hasi ahubwo kuko america yigize igihangange ngaho nipime irebe ukuntu barayihondana na ukraine ngo nuko iri mumuryango wa otan

Dieu merci yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Kwamagana uriy mugabo ntacy bivuz ahubwo nibatuz akor ibimurim nah ibyibihano byo ntago bimukanga America ntayo ntiyakoram kuko yakubitwa kwita igihanganjye bikarangirirah aho

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Bahimbye bica Khadafi na Saddam Hussein bibeshye kuri Vradimir Putin abahonde biburebagumye basakurize iwabo mu nsina nk’inyombya ubundi Uriya mugabo yiyubakire Leta z’Ubumwe z’Abarusiya zimeze neza ko batamushobora se baraba nk’urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa mazi.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Kwamagana Putin,ntacyo bimubwiye.Nta mpuhwe cyangwa ubwoba agira.Ni Hitler w’uyu munsi.Iyi ntambara ishobora kuzana imperuka twavuze kuva kera kandi ivugwa henshi muli bible.Nubwo benshi ntacyo ibabwiye,izahindura ibintu byose ku isi,ndetse isi ibe paradizo,imana ibanje gukura mu isi abantu babi bose bakora ibyo itubuza.

musema yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Kwamagana Putin,ntacyo bimubwiye.Nta mpuhwe cyangwa ubwoba agira.Ni Hitler w’uyu munsi.Iyi ntambara ishobora kuzana imperuka twavuze kuva kera kandi ivugwa henshi muli bible.Nubwo benshi ntacyo ibabwiye,izahindura ibintu byose ku isi,ndetse isi ibe paradizo,imana ibanje gukura mu isi abantu babi bose bakora ibyo itubuza.

musema yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka