U Burayi bugiye gufungurira imipaka abamaze gufata inkingo za Covid-19

Ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byemeje gufungura imipaka y’uyu muryango ku bantu bamaze gukingirwa burundu icyorezo cya Coronavirus.

Umugenzi ku kibuga cy'indege i Buruseli mu Bubiligi muri Kamena 2020 (Ifoto: Kenzo Tribouillard, AFP)
Umugenzi ku kibuga cy’indege i Buruseli mu Bubiligi muri Kamena 2020 (Ifoto: Kenzo Tribouillard, AFP)

Mu nama yabereye i Buruseli ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, Abadipolomate bemeye kuzamura umubare w’abandura bashya igihugu kigomba kugira ngo gifatwe nk’aho kidafite umutekano ku cyorezo cya Covid-19. Iyi ikaba ari imwe mu ngamba zizitabwaho mu gufungura ingendo mu bihugu by’u Burayi n’abandi babigenderera.

Biteganyijwe ko imyanzuro y’iyo nama izemerezwa mu nama ba Minisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi bazahuriramo ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021.

Inkuru ya AFP ivuga ko Umuvugizi wa komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yemeje ko izo ntumwa zemeje ivugururwa ry’amategeko agenga ingendo.

Kuva muri Werurwe 2020, ingendo zidakenewe mu bihugu 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi zarabujijwe, usibye ibihugu bike byafashwe nk’umutekano kubera umubare muto w’abarwaye Covid, ariko ubucuruzi bwo ku mugabane bukeneye gurafungura kuko gukumira virusi bigenda bikurwaho uretse utubari, amahoteri na resitora bihangayikishijwe n’ubucuruzi bw’ubukerarugendo bwo mu mpeshyi.

Abadipolomate bavuze ko, mu mategeko mashya, abagenzi berekana ko babonye inkingo nkuko bisabwa n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bashobora kwinjira muri uyu muryango.

Abari mu nama bemeje ko igihugu gifite abaturage barwaye batarenze 100.000 gishobora kwiyandikisha mu byumweru bibiri bigakomeza gusuzumwa ku rutonde rw’bishobora kureka abagenzi bikava kuri 25 bikagera kuri 75.

Igihugu cy’Ubwongereza nicyo giteye imbere mubikorwa byo gukingira, naho ibihugu biri mu ibara ry’icyatsi "ibihugu bifite umutekano kurusha ibindi ku isi" ni birindwi: Ositaraliya, Isiraheli, Nouvelle-Zélande, u Rwanda, Singapuru, Koreya y’Epfo, Tayilande, Ubushinwa mu gihe Beijing yemeye kwisubiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka