U Buhinde: Narendra Modi, yarahiriye kuyobora manda ya Gatatu

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatatu, mu birori byabereye i New Delhi, ahitwa Rashtrapati Bhavan.

Narendra Modi arahirira kuyobora u Buhinde muri manda ye ya gatatu yikurikiranya
Narendra Modi arahirira kuyobora u Buhinde muri manda ye ya gatatu yikurikiranya

Nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yahise atangaza abagize Guverinoma nshya. Narendra Modi ni we warusanzwe ayobora Ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP).

Modi abaye umuyobozi wa kabiri mu mateka y’Ubuhinde wegukanye manda eshatu zikurikiranye.

Kuva aho agereye ku butegetsi mu 2014, Modi yahinduye ibintu byinshi muri iki gihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, na Perezida wa Sri Lankan, Ranil Wickremesinghe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka