U Buhinde: Ingwe yarashwe nyuma yo kwica abantu 9

Polisi yo mu Buhinde yarashe ingwe nyuma yuko yishe abantu icyenda muri Champaran, iherereye muri Leta ya Bihar mu Buhinde.

Iyo ngwe yaryaga abantu mu gace ka Champaran yishwe nyuma yuko ihizwe n’abapolisi barenga 200 bagenderaga ku nzovu, bari kumwe n’abayobozi bo muri ako karere.

Iyi ngwe y’ingabo yari imaze igihe yarateye ubwoba abaturage baturiye icyanya cya Valmiki cyahariwe ingwe. U Buhinde busanzwe ari igihugu gifite umubare munini w’ingwe, aho cyihariye 70 % by’iziri ku isi yose, bukaba bufite aho ingwe zagenewe kuba hakomeye, ariko ubuso bwagenwe bukaba butangana n’ikigero ingwe zororokamo.

Ibi bituma ingwe zijya mu bice bituwe n’abaturage gushaka ibyo zirya, ari ho zihera zica n’abantu.

Igikorwa cyo kwica iyi ngwe y’imyaka itatu izwi ku izina rya T-104 cyari kiyobowe na Polisi ya Bihar, aho abapolisi bari bazengurutse umurima w’ibisheke hafi y’igiturage cya Sitaltola Baluwa.

Kuma Gupta, umuyobozi ushinzwe kwita ku bidukikije muri ako gace yabwiye ikinyamakuru The Times gikorera mu Buhinde, ko iyo ngwe byari byamenyekanye ko iteje ibyago ku baturage bo muri ako gace.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kwita ku ngwe muri Valmiki witwa Nesamani K, yavuze ko igikorwa cyo guhiga T-104 cyatangiye ku wa gatandatu w’icyumweru gishije, nyuma y’amakuru bari bahawe ko yishe umugore n’umwana we.

Paltu Mahato yabwiye inyamakuru Hindustan Times ko ryari ijoro ribi kuko abaturage bo muri ako gace bose batigeze basinzira, bamwe bakomeje gutera amabuye, abandi bagerageza gutekereza uko baza kuyirasa.

Aya makipe abiri yagiye guhiga iyi ngwe, yagiye ku migongo y’inzovu binjiye mu ishyamba bari kumwe n’irindi tsinda ryari ryiteguye guhita rirasa iyo ngwe aho bari kuyisanga hose, aho inzego z’ubuyobozi zakekaga iherereye.

Umuyobizi ushinzwe ibidukikije n’ubuzima bw’inyamaswa muri Bihar yavuze ko nta makuru ahari y’undi muntu waba warishwe n’indi ngwe.

Ugendeye ku byatangajwe nau Beta y’Ubuhinde mu mwaka wa 2019, abantu hagati ya 40 na 50 bicwa n’ingwe buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inyamaswa zica abantu benshi ku isi.Harimo ingwe,intare,imvubu,inzoka,inzovu,etc...Amaherezo azaba ayahe?Nkuko Yesaya igice cya 11,imirongo ya 6-8 havuga,inyamaswa ntizizongera kurya abantu.Ibyo bizaba mu isi nshya izaba paradizo ivugwa henshi muli bibiliya.

gakeli yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Muratubeshya iyi nkuru imaze imyaka 7 and the tiger’s name is T-24 not T-104

SHEESH yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka