U Buhinde: Havutse abana b’impanga umwe yitwa Corona undi Covid
Umubyeyi witwa Preeti Verma wabyaye abana be babiri b’impanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, yahisemo kubita amazina we avuga ko azajya abibutsa ibihe bikomeye bavutsemo.
- Abana biswe Corona na Covid
Umwe yamwise Corona na Covid. Ni impanga z’umuhungu n’umukobwa, bakaba baravukiye mu gihugu cy’u Buhinde, muri iki gihe icyo gihugu na cyo kikaba cyarashyizeho gahunda yo kuguma mu ngo ’lockdown’ mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ababyeyi b’abo bana bavuga ko bizera ko ayo mazina azajya abibutsa ibihe bikomeye banyuzemo kandi bakabitsinda bakavuka mu gihe cy’icyorezo.
Umuryango wabyaye izo mpanga utuye mu Mujyi wa Raipur-India.
Abo bavuga ko bashobora kuzahindura igitekerezo nyuma, bakaba bakongera bakita abana andi mazina nk’uko bisobanurwa na nyina ubabyara witwa Preeti Verma.
Yagize ati “Abo bana bavutse nyuma y’ibintu byinshi bikomeye, ubwo rero njyewe n’umugabo, twashatse ko uwo munsi bavutseho wazahora wibukwa. Ni byo ni icyorezo giteye ubwoba, kandi gihitana ubuzima bw’abantu, ariko ni icyorezo cyatumye abantu bita ku isuku n’ibindi byiza.
Twatekereje kuri ayo mazina nyuma yo kumva abaganga n’abandi babafasha, barimo kwitwa abana Corona na Covid, tuza gufata umwanzuro wo kubita ayo mazina”.
Nk’uko Verma abivuga, ibise byamufashe mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe, umugabo we ahamagara imbangukiragutabara igenewe gufasha abagore batwite.
Gusa iyo modoka yahagaritswe kenshi mu nzira na Polisi kuko nta binyabiziga byemerewe kugenda mu muhanda muri iki gihe cyo kuguma mu ngo.
Abana bavutse mu masaha yo mu gitondo ku itariki 27 Werurwe, nyuma y’iminota 45 ababyeyi b’izo mpanga bageze kwa muganga. Abaganga bamubyaje bamubaze ‘caesarean section’ kuko yari afite ibibazo bituma atababyara neza.
Umuvugizi w’ibitaro yabyariyemo yavuze ko ubuzima bwa Covid na Corona bumeze neza ndetse na nyina akaba ameze neza.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|