U Buhinde: Havutse abana b’impanga umwe yitwa Corona undi Covid

Umubyeyi witwa Preeti Verma wabyaye abana be babiri b’impanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, yahisemo kubita amazina we avuga ko azajya abibutsa ibihe bikomeye bavutsemo.

Abana biswe Corona na Covid
Abana biswe Corona na Covid

Umwe yamwise Corona na Covid. Ni impanga z’umuhungu n’umukobwa, bakaba baravukiye mu gihugu cy’u Buhinde, muri iki gihe icyo gihugu na cyo kikaba cyarashyizeho gahunda yo kuguma mu ngo ’lockdown’ mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ababyeyi b’abo bana bavuga ko bizera ko ayo mazina azajya abibutsa ibihe bikomeye banyuzemo kandi bakabitsinda bakavuka mu gihe cy’icyorezo.

Umuryango wabyaye izo mpanga utuye mu Mujyi wa Raipur-India.

Abo bavuga ko bashobora kuzahindura igitekerezo nyuma, bakaba bakongera bakita abana andi mazina nk’uko bisobanurwa na nyina ubabyara witwa Preeti Verma.

Yagize ati “Abo bana bavutse nyuma y’ibintu byinshi bikomeye, ubwo rero njyewe n’umugabo, twashatse ko uwo munsi bavutseho wazahora wibukwa. Ni byo ni icyorezo giteye ubwoba, kandi gihitana ubuzima bw’abantu, ariko ni icyorezo cyatumye abantu bita ku isuku n’ibindi byiza.

Twatekereje kuri ayo mazina nyuma yo kumva abaganga n’abandi babafasha, barimo kwitwa abana Corona na Covid, tuza gufata umwanzuro wo kubita ayo mazina”.

Nk’uko Verma abivuga, ibise byamufashe mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe, umugabo we ahamagara imbangukiragutabara igenewe gufasha abagore batwite.

Gusa iyo modoka yahagaritswe kenshi mu nzira na Polisi kuko nta binyabiziga byemerewe kugenda mu muhanda muri iki gihe cyo kuguma mu ngo.

Abana bavutse mu masaha yo mu gitondo ku itariki 27 Werurwe, nyuma y’iminota 45 ababyeyi b’izo mpanga bageze kwa muganga. Abaganga bamubyaje bamubaze ‘caesarean section’ kuko yari afite ibibazo bituma atababyara neza.

Umuvugizi w’ibitaro yabyariyemo yavuze ko ubuzima bwa Covid na Corona bumeze neza ndetse na nyina akaba ameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka