U Buhinde: Amashuri yabaye afunzwe kubera ihumana rikabije ry’ikirere

Mu Buhinde, mu Murwa mukuru New Delhi, babaye bahagaritse amasomo, ubu amashuri abaye afunze kugeza igihe hazazira amabwiriza mashya, mu gihe abakozi basabwe gukorera mu ngo zabo ndetse imodoka zitwara ibintu bidakenerwa cyane zavubijwe kwinjira muri uwo Mujyi, kubera ihumana ry’umwuka wo mu kirere rikabije.

New Delhi ngo ni umwe mu Mijyi yo ku isi ifite ikibazo gikomeye cyo kugira umwuka uhumanye, kandi ukaba utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 20.

Kubera izo mpamvu zo guhumana gukabije k’umwuka, ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Guverinoma y’u Buhinde yategetse amashuri gufunga mu gihe cy’icyumweru, ndetse ihagarika n’ibikorwa bijyanye no kubaka. Icyakora ku wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura ubwiza bw’umwuka mu Kirere muri New Delhi, yatangaje ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza hasohotse amabwiriza mashya.

Minisiteri y’ibidukikije mu Buhinde, yatangje ko hari n’inganda z’aho muri New Delhi, zasabwe kuba zifunze ibikorwa byazo kuko ibyo zikora bihumanya ikirere cyane. Imodoka zitwara imizigo zabujijwe kwinjira muri New Delhi, uretse izitwara ibikenewe cyane, ibyo bikazageza ku itariki 21 Ugushyingo 2021.

Iyo Komisiyo kandi yavuze ko nibura 50% by’abakozi ba Leta bakorera mu ngo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2021, kandi n’abo mu bigo by’abikorera bikaba bityo.

Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Guverinoma ya Delhi yanze umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde rwari rwatangaje “Guma mu rugo itewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere”, ibyo bikaba byarasabaga ko abaturage baguma mu ngo zabo.

Mu cyumweru gishize urugero rw’umwuka uhumanye mu kirere rwageze kuri 500, ibyo bikaba ngo ari inshuro 30 zikubye, ugereranyije n’urugero rwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Raporo ya Lancet yo mu 2020, ivuga ko abantu bagera ku 17.500 bapfuye muri New Delhi mu 2019 bitewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere. Indi raporo y’Umuryango wo mu Busuwisi ‘IQAir’ yo mu mwaka ushize wa 2020, yagaragaje ko imijyi 22 muri 30 ifite ikirere gihumanye kurusha indi ku Isi, iri mu Buhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukwihangana Imana irinde ubwoko bwayo.

Amoni yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Gusa Bite we Nukunu Nkunda Indiana Wallah Gize ubwoba Gusa Murakoze!!

Author karekezi Issa yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka