U Buhinde: Abantu 21 bari mu bwato bwari bwashimuswe batabawe
Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu mazi cyatabaye abantu 21, bari bari mu bwato bwari bwashimuswe n’amabandi yitwaje intwaro mu nyanja ya Arabia (mer d’Arabie).
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Buhinde rivuga ko “Abantu 21 bari muri ubwo bwato, muri bo hari harimo Abahinde 15, bose bakaba batabawe ari bazima, bigaragara ko abari bashimuse ubwo bwato baretse uwo mugambi nyuma yo kuburirwa bikomeye, ku ngaruka zakurikira icyo gikorwa cyabo”.
U Buhinde bwatangaje ko bwahise bwohereza ingabo zirimo Abakomando batabaye, bakanabanza kugenzura ko nta muntu n’umwe usigaye muri ubwo bwato urimo bidakurikije amategeko.
Le Figaro yatangaje ko icyo gikorwa cyabaye mu gihe mu kwezi gushize k’Ukuboza 2023, ari bwo u Buhinde bwatangaje ko bwohereje ingabo zabwo mu nyanja ya Arabia, kugira ngo zirinde umutekano w’amato akora mu bikorwa by’ubucuruzi, kuko akomeje kugenda agabwaho ibitero mu bihe bitandukanye, cyane cyane kuva intambara hagati ya Israel na Hamas itangiye.
Itangazo ryabanje gusohorwa n’igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu mazi ku wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, ryavugaga ko “abantu batanu cyangwa se batandatu bitwaje intwaro batazwi, binjiye mu bwato bwa Kompanyi ya Lila Global, ifite icyicaro i Dubaï”.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, nibwo igisirikare cy’u Buhinde cyatangaje ko indege za gisirikare zikora ibyo gucunga umutekano wo mu kirere, zafashije mu gukomeza gucunga umutekano w’abantu bari bari muri ubwo bwato.
U Buhinde bwatangaje ko bwohereje amato y’intambara atatu mu Nyanja ya Arabia ndetse n’indege byose bizajya bikoresha mu kurinda umutekano w’amato atwara ibicuruzwa aturuka mu bihugu by’amahanga bifitanye ubufatanye n’u Buhinde, kuko ayo mato yari asigaye yibasirwa cyane n’amabandi yitwaje intwaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|