U Buhinde: Abagera ku 130 baguye mu mpanuka

Abantu bagera ku 130 nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mpanuka y’ikiraro cyasenyutse mu Buhinde, naho abagera ku 132 barakomereka, kikaba cyarasenyutse ku cyumweru tariki 31 Ukwakira 2022, mu gace ka Gujarat.

Icyo kiraro ubusanzwe gikoreshwa mu bukerarugendo, dore ko ubwo impanuka yabaga abari baje kuhatemberera bagera 400, ibivugwa ko umubare wabo wari munini ugereranyije n’abagombaga kukijyaho.

Icyo kiraro kiri hejuru y’umugezi wa Machhu mu Mujyi wa Morbi, cyubatswe mu kinyejana cya 19, ubwo Ubuhinde bwakoronizwaga n’u Bwongereza.

Nk’uko byanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Al Jazeera, US News, The Guardian n’ibindi, bivugwa ko icyo kiraro cyari gifite metero 230, hakaba hari hashize iminsi mike cyongeye gufungurwa kuko mbere cyari cyarafunzwe ibyumweru bitandatu, kugira ngo kivugururwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 31 Ukwakira, ikipe za gisirikare zazindukiye mu bikorwa byo gushakisha abaguye muri iyo mpanuka, kuko imibare imaze kuboneka ari mike ugereranyije n’abari baje kuhatemberera.

Iyi ngo ni yo mpanuka ikomeye cyane ibaye muri iki gihugu mu binyejana byose bishize.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri aka gace kabereyemo impanuka, Jigar Khunt, ni we watangaje ko iki kiraro cyasenyutse kuko kitari kikibashije ibiro by’abari bakiriho, ndetse ko abari
aho bari baje kwitegura iserukiramuco rya Hindu risanzwe rikurura abakerarugendo amagana.

Yakomeje avuga ko hagiye hagaragara amashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu bahanamye ku migozi y’icyo kiraro mu gihe abandi bari baguye
mu mazi.

Kugeza ubu inzego zishinzwe ubutabazi zirimo igisirikare, igisirikare cyo mu mazi n’izindi ziracyari gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubatabara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka