U Bugiriki: Umupadiri yatawe muri yombi azira kumena ‘aside’ ku Basenyeri

Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.

Icyo kibazo cyabereye muri iki kigo cy'abihaye Imana
Icyo kibazo cyabereye muri iki kigo cy’abihaye Imana

Nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu, ngo abo Basenyeri bari mu nama yo kwiga uburyo bamwirukana, bakamwambura ubupadiri, nyuma y’aho bivugiwe ko muri Kamena 2018 yafatanywe garama 1,8 z’urumogi.

Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uwo mupadiri yinjiye mu kigo cy’abihaye Imana cya Petraki kiri i Athènes, agiye kubazwa n’abo Basenyeri maze akinjirana icupa rinini ririmo aside.

Umuzamu wamufashe ageze kw’irembo ry’icyo kigo, na we yatwitswe n’iyo aside, ahita ajyanwa kwa muganga.

Abasenyeri batatu ni bo bahiye bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro kubera ubushye batewe n’iyo aside, ndestse n’umuporisi wirutse ajya gutabara na we ari mu bitaro.

Perezida w’u Bugiriki, Katerina Sakellaropoulou, yamaganye icyo gitero, na ho Minisitiri w’Intebe, Kyriakos Mitsotakis, avuga ko ababajwe cyane n’icyo gikorwa, akaba yijeje ko Leta izakora uko ishoboye mu kuvura abakomeretse kugira ngo bashobore gukira vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka