U Bugiriki: Abantu 20 bahitanywe n’inkongi

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, u Bugiriki buhuye n’inkongi ebyiri zikomeye, iheruka ikaba yahitanye abantu bagera kuri 20 mu masaha 48 gusa.

Inkongi yishe abantu 20 mu Bugiriki
Inkongi yishe abantu 20 mu Bugiriki

Ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, Umujyi wa Athènes wari watwikiriwe n’ibyotsi byinshi n’ivu, cyane cyane mu gace gatuwe cyane ka ‘Ano Liosia’, abaturage 25,000 byabaye ngombwa ko bimurwa. Mu gace ka Fyli, inzu nyinshi zasenywe n’inkongi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Le Monde’, ivuga ko inganda zibitse ibinyabutabire bitandukanye, ahari ibirindiro by’igisirikare kirwanira mu kirere, hose hafashwe n’inkongi. Igice cya Pariki y’icyo gihugu ya Parnès, nacyo cyibasiwe n’inkongi ndetse n’ibice bitandukanye muri uwo Mujyi wa Athènes, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo gufunga imihanda itandukanye no gutegeka abaturage guhunga.

Avugira kuri Televiziyo y’aho mu Bugiriki ya ERT, umuvugizi w’abashinzwe kuzimya inkongi, Yiannis Artopios, yagize ati “Uko ibintu bimeze ubu, ntibyigeze bibaho. Itegenyagigihe rimeze nabi ku buryo buteye ubwoba”.

Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe kurinda abasivili, Vassilis Kikilias, na we ati “Inkongi iri ku rwego rudasanzwe kandi bibaye mu gihe gito, biteganyijwe ko mu masaha 48 ari imbere aza kuba agoye kurushaho kubera umuyaga mwinshi n’ubushyuhe bukabije bugera kuri 41°C, gukumira iyo nkongi ngo itagera mu ngo z’abaturage ntibyoroshye”.

Iyo nkongi ije nyuma y’indi yahitanye ubuzima bw’abantu batanu mu byumweru bikeya bishize, aho yatwitse ibintu bitandukanye kuri hegitari 18,000 ku Kirwa cya Rhodes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka