U Bufaransa: Umwana w’imyaka 3 yasanzwe mu mashini imesa yapfuye

I Paris mu Bufaransa, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yasanzwe mu mashini imesa yapfuye, bikaba bikekwa ko yabuze umwuka kuko ngo imashini yari ifunze, umwuka utabona aho unyura.

Iperereza ryo gushaka icyateye urupfu rw’uwo mwana ryaratangiye, nyuma yo kubona umurambo we mu mashini imesa ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, mu masaha y’ijoro nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’aho i Paris.

Ubunjacyaha bwatangaje ko umurambo w’uwo mwana wasanzwe mu mashini imesa yari iwabo mu rugo, iperereza ryimbitse rikaba rigikomeje gukorwa na ‘brigade’ ishinzwe ibyo kurengera no kurinda abana.

Ababyeyi barimo bafata amafunguro ya nijoro aho mu rugo rwabo ruherereye ahitwa ‘XXe arrondissement’ mu Murwa mu Mukuru w’u Bufaransa, nyuma bagira impungenge zo kuba batabona umwana wabo muto.

Nyuma ngo bahise batangira gushakisha, abavandimwe b’uwo mwana ndetse n’ababyeyi be, nyuma ise ahita ahamagara abashinzwe ubutabazi ‘SAMU’ akibona uwo mwana afungiranye mu mashini imesa imyenda.

Uwo mwana akiboneka yahise ajyanwa kwa muganga byihuse, kugira ngo barebe ko hari icyo bafasha, ariko nyuma y’akanya gato, abaganga baje kwemeza ko yapfuye.

Mu by’ibanze byamaze kugaragara nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ngo kugeza ubu nta gikomere kiragaragara ku mubiri w’umwana cyatuma bikekwa ko yishwe, kandi ngo hagomba gukorwa ibizamini ku murambo mu rwego rwo kumenya icyishe uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka