U Bufaransa: Umugabo yitwikiye imbere y’ibiro bishinzwe abakozi
Umugabo w’imyaka 43 yiyahuye yitwitse imbere y’ibiro bishinzwe umurimo , Pôle Emploi agency, mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa, abashinzwe umutekano baza kumuzimya yamaze gupfa kubera ubushye.
Ikinyamakuru Ouest France cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ariho uyu mugabo yabanje kohereraza ibitangazamakuru byo muri ako gace ubutumwa inshuro ebyiri, abamenyesha ko ashobora kwiyahura kubera kudahabwa ibihabwa abadafite akazi.
Bumwe mu butumwa yanditse bwagiraga buti: “Uyu ni umunsi ukomeye kuri njye kuko ngiye kwitwikira imbere y’ibiro bishinzwe umurimo”.
Yanavuze ko yateganyaga gukoresha litiro eshanu za lisansi yitwika, nk’uko ikindi kinyamakuru kitwa Daily Presse Ocean cyabitangaje.
Polisi nayo yagerageje kumuhamagara kuri telefoni kuri uyu wa Gatatu tariki 13/02/2013 ariko ntiyabasha kubitaba. Umwe mu bapolisi yagize ati: “Umutekano wa hafi y’ibiro by’abakozi wari wabyutse ucungwa ariko yaturutse ku rundi ruhande yamaze kwishumika agurumana”.
Umwe mu bakozi b’ikigo CGT Chômeurs, gishinzwe kurengera uburenganzira bw’abantu badafite akazi, yatangaje ko gahunda ya Leta y’u Bufaransa yo gufasha abadafite akazi nta bumuntu ifite, bikaba byaratumye uwo mugabo yiyahura.

Ati: “Uyu mugabo yakangombye kuba yarahawe amafaranga na Pôle Emploi kuko yahoze akora ariko abakozi b’iki kigo bahamye ku mahame yabo none n’ibi byamuviriyemo. Bagomba guhindura.
Uburyo ibintu bikorwamo biragoranye … Pôle Emploi yamaze gutandukana n’abashaka akazi bose. Buri cyose gisigaye gikorwa kuri telephone, ibyo bikaba byaraheje abantu benshi”.
Umubare w’abadafite akazi mu Bufaransa warazamutse cyane mu mezi 20 ashize, bikaba binitezwe ko muri uku kwezi kwa kabiri ishobora kugera ku kigero kitigeze kigerwaho mbere cya miliyoni 3.2.
Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, yiyemeje guhagarika iryo zamuka bitarenze impera z’uyu mwaka, anavuga ko uyu mwaka uzaba uwo gushaka imirimo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|