U Bufaransa: Perezida Macron yahinduye ibara ry’ibendera bitinda kumenyekana

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa, abikoze mu ibanga ari yo mpamvu byatinze kumenyekana, gusa bikavugwa ko bishobora kuba bifite impamvu n’ubwo zitasobanuwe.

Amabara asanzwe y’ibendera ry’u Bufaransa ni ubururu, umweru n’umutuku, gusa ngo hashize umwaka ibara ry’ubururu rihinduwe n’ubwo bidahita bigaragarira buri wese.

Ibara ry’ubururu ryarahindutse kuko ubu hakoreshwa ubururu bwijimye bwasimbuye ubururu bwerurutse bwari bumenyerewe.

Amabendera ahinduye ubu agaragara ku biro by’Umukuru w’igihugu, Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu n’ahandi.

Icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa cyafashwe na Perezida ku wa 13 Nyakanga 2020 bigizwemo uruhare n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu biro by’Umukuru w’igihugu, Arnaud Jolens, afatanyije n’Umujyanama wa Perezida, Bruno Roger-Petit, nk’uko bitangazwa na Euro 1.

Hari kandi n’itsinda ry’abahoze ari Abamarine bari bayobowe na Bernard Rogel, ngo kuko ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi ryakoreshaga ibara ry’ubururu bwijimye (Bleu Marine).

Icyo gitangazamakuru gikomeza kivuga ko kandi icyemezo cya Macron cyafashwe ku mpamvu nyinshi zirimo n’izishingiye ku bwiza, kuko iryo bara ari ryo risa neza ugereranyije n’iryari risanzwe.

Bivugwa ko kandi ibendera rishya ryahujwe n’iryo mu 1793, mu gihe cy’impinduramatwara y’u Bufaransa (Révolution Française).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka