U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe yeguye atamaze n’ukwezi

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mwanya we atawumazeho n’ukwezi kumwe.

Sébastien Lecornu
Sébastien Lecornu

Lecornu yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025, na we ahita yemera ubwo bwegure, nk’uko byagaragaye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, l’Elisée.

Ibi bibaye nyuma yuko Lecornu ashyizeho Guverinoma ye ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, agatangaza n’amazina y’Abaminisitiri bamwe kuko yari itaruzura, ntiyishimirwa n’abaturage b’u Bufaransa bakomeje kujujura, ahitamo kwegura kandi icyo gihe ajyana n’iyo Guverinoma yari yashyizeho.

Sébastien Lecornu, yari yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ku itariki 9 Nzeri 2025, bivuze ko yari ataramara ukwezi muri izi nshingano.

Nyuma y’iri yegura rya Lecornu, umuyobizi w’ishyaka rya Rassemblement National (RN) aho mu Bufaransa, yahise asaba Perezida Macron kweguza Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Abo mu ishyaka France Insoumis, rikuriwe na Jean-Luc Mélenchon, nyuma y’ubu bwegure bwa Lecornu, bahise bavuga ko ikibazo kiri muri Leta y’u Bufaransa gituruka hejuru, aho basabye ko hakwigwa byihuse ku busabe bw’Abadepite 104 banditse bagaragaza icyifuzo cyabo cy’uko Perezida Emmanuel Macron yakurwaho icyizere.

Ibi barabihera ku bivugwa ko Macron yaba yaratumye amatora y’Abadepite aba hutihuti, ibyayavuyemo ntibyamushimisha.

U Bufaransa bwagize ba Minisitiri b’Intebe batanu (5) kuva muri Gicurasi 2022, ubwo Perezida Macron yajyaga ku butegetsi bw’iki gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka