U Bufaransa burashaka gusubukura umushinga wo gucukura Gaz muri Mozambique

Umuyobozi w’ikigo cyo mu Bufaransa cya TotalEnergies gicukura kandi kandi kigatunganya ibikomoka kuri Peteroli, Patrick Jean Pouyanné, arateganya gusura intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe muri ako gace.

Uwo muyobozi azajya muri icyo gihugu mu rwego rwo kureba niba umutekano waragarutse mu Ntara ya Cabo Delgado ku buryo TotalEnergies yasubukura imirimo yayo muri ako gace.

Agace ka Cabo Delgado katangiye kuba indiri y’ibyihebe n’umutekano mukeya mu 2017, ikigo cya Total energies kikaba cyarahagaritse imishinga yacyo muri ako gace guhera mu 2021, kubera impamvu z’umutekano mukeya nk’uko byatangajwe na Patrick Jean Pouyanné aganira n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo na Le Figaro, dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ntabwo twigeze dufata umwanzuro wo kureka uwo mushinga…, Ariko kugira ngo tuwusubukure, ni uko tuzaba twamaze kwizera ko twasubirayo koko, ariko bitari ukugenda ngo tumareyo amezi atandatu, kuko ubwo byaba birangiye”.

“Tuzajyayo mu gihe tuzaba tubona ko umutekano umeze neza kandi wizewe, atari aho dukorera nka sosiyete ya TotalEnergies gusa, ahubwo no ku baturage muri rusange, ituze n’amahoro arambye byaragarutse muri Cabo Delgado. Tuzafata igihe cyose bizasaba, umutekano wuzuye ubanze ugaruke”.

Biteganyijwe ko uwo muyobozi nagera muri Cabo Delgado mu ruzinduko agiye gukorerayo, ari bwo azatangaza niba abona bishoboka ku imirimo yo gucukura no gutunganya Gaz yasubukurwa, cyangwa se niba hakiri ibyo gutegereza”.

Umunsi n’itariki nyayo uwo muyobozi azasurira ahakorera sosiyete ya TotalEnergies muri Cabo Delgado ntibyatangajwe mu rwego rwo kumurindira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka