U Bufaransa bugiye gufunga ambasade zabwo mu bihugu 20

Kuva kuri uyu wagatanu tariki 21/09/2012 u Bufaransa buzafunga imiryango y’ambasade zayo mu bihugu 20 kubera imyigaragambyo yamagana amashusho atanejeje kuri Mohammed.

Nyuma y’uko hari abashakaga gukorera imyigaragambyo mu Bufaransa bakangirwa, icyo gihugu cyongereye abacunga umutekano mu mujyi wa Paris.

Abayisilamu bo mu gihugu cya Misiri bavuze ko barakajwe n’amashusho yagaragarijwe ku washinze idini rya Islamu ndetse bikagaragara mu kinyamakuru cyo mu Bufaransa, ndetse bakaba badashyigikiye uwo ari we wese ushaka gutesha agaciro imyemerere y’abantu.

Imyigaragambyo yamagana amashusho akoza isoni Mohammed yibasira cyane cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.
Imyigaragambyo yamagana amashusho akoza isoni Mohammed yibasira cyane cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Film yagaragajwe mu cyumweru gishize ku rubuga rwa Youtube igaragaza uwashinze idini rya Islamu Mohammed akora ibikorwa by’urukoza soni. Bikaba byararakaje abayisiramu ku mpande nyinshi z’isi.

Kuba iyi film yarakorewe muri Amerika byatumye uwari uhagarariye igihugu cy’Amerika muri Libya yicwa ndetse n’abandi Banyamerika batatu muri icyo gihugu bitaba Imana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius, anenga iyi film itesha agaciro abayisilamu n’uwashinze islamu, avuga ko basanze aribyiza gufunga imiryango y’ambasade zayo mu bihugu bibonekamo umutekano mucye bivuye ku myigaragambyo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukwihangana mw’isi ntamahoro ahari ariko YESU nagaruka azaca intambara zishire abaera bImana mwihangane kandi abafite ibyo byiringiro mukomere.

olivier yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Kuki Abayisiramu ku Isi bigize abadakoreka?Ni kanaghe Abakirisitu bahohoterwa cyangwa za Kiliziya cyane cyane Gatolika zandagazwa abakirisitu ntibikore ibyo bagenzi babo bikora?Ni kidasanzwe Abayisiramu bibonamo?Mubambarize kuko bafite urwango rudasanzwe cyane cyane kubakirisitu birwa bica impande zose z’Isi?Amaraso yose n’amwe di!Nibitonde kandi bihangane.Batekereze cyane ko n’abandi ari abantu

Mugande Theogene yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka