U Bufaransa: Abimukira batabaye umuryango wari ugiye guhira mu nzu barasabirwa ubwenegihugu

Itsinda ry’abimukira b’urubyiruko baba mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa, barimo gusabirwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa nyuma yo gutabara umuryango w’abantu batatu bari bagiye guhira mu nzu ku cyumweru.

Amashusho ateye ubwoba agaragaza abo bimukira barimo kurira inzu bagerageza kuvana umugabo n’umugore mu nzu iri mu igorofa ya gatatu yari itangiye kugurumana bari kumwe n’umwana w’uruhinja.

Mbere yo kurira inzu babanje gushaka imifariso bayigerekeranya hasi mu muhanda, ubundi umwe muri ba bimukira asingira agahinja k’amezi atandatu akanaga kuri ya mifariso gaturutse mu igorofa ya gatatu.

Abari bari hasi bahise bakajyana kwa muganga kamerewe nabi kubera ibikomere, ariko amakuru aheruka aravuga ko katangiye koroherwa kuko byabaye ku cyumweru.

Umwe muri abo bimukira batabaye umuryango yitwa Tahmid; yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Ouest-France, ko bafashe icyemezo cyo kunaga umwana kuko babonaga ari cyo gisubizo cya nyuma kuko imyotsi yari imaze kuba myinshi cyane mu nzu batinya ko akana gahera umwuka.

Inkongi y’umuriro yafashe iyo nzu iherereye mu karere ka Bottière mu mujyi wa Nantes yafashe n’andi mazu byegeranye ariko ba kizimyamwoto babashije kuhagera batabara nta muntu n’umwe urahasiga ubuzima.

Kenza Zekkar, umuyobozi w’umuryango Bien-être et solidarité Pays de la Loire uhuriyemo urubyiruko rwo mu gace byabereyemo, yabwiye BBC ko bafashe icyemezo cyo kujya gutabara uwo muryango, nyuma yo kubona ko abaturanyi babo bari bashobewe bategereje ko haza abashinzwe ubutabazi.

Umugabo wa Kenza Zekkar na we yari ari muri iryo tsinda ryuriye inzu rigatabara abari mu kaga.

Umuryango Zekkar akuriye, urimo gusaba ubuyobozi bw’umujyi wa Nantes ko bwabavuganira bagahabwa ibyangombwa bibemerera kuba mu Bufaransa ndetse bagashakirwa n’amacumbi.

Hari n’urwandiko rwashyizwe kuri murandasi no ku mbuga nkoranyambaga rugenewe Perezida Emmanuel Macron, rusaba ko abo bimukira bahabwa agaciro nk’intwari za Bottière, umujyi batuyemo.

Iyi nkuru iributsa indi y’umusore w’umwimukira Mamoudou Gassama ukomoka muri Mali, washimwe cyane n’abaturage kubera ubutwari yagize bwo kurira akagera ku nzu iri mu igorofa ya kane agatabara uruhinja rwari rugiye guhanuka runyuze mu byuma birinda urubaraza (balcon / balcony); byabereye i Paris muri 2018.

Mamoudou Gassama nyuma yaje kugororerwa guhabwa ubwenegihugu bw’Abafaransa, yambikwa n’umudali w’ubutwari utangwa n’umukuru w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka