U Bufaransa: Abafite imyaka 18-25 bagiye kujya bahabwa udukingirizo ku buntu

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko udukingirizo tugiye kujya tuboneka ku buntu muri za farumasi, ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kugira ngo bigabanye gutwara inda zitifuzwa mu rubyiruko.

Ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko mu Burengerazuba bw’u Bufaransa ku byerekeye ubuzima, yagize ati, "Ni impinduramatwara ntoya ku bijyanye no kuboneza imbyaro”.

Iyo gahunda yo gutanga udukingirizo tw’ubuntu, ije nyuma yuko muri uyu mwaka, Guverinoma yari yashyizeho gahunda yo gutanga imiti yo kuboneza imbyaro ku bagore bose bafite munsi y’imyaka 25, ariko hari gahunda yo kuyigeza no ku bafite imyaka 18, mu rwego rwo kubafasha kutareka kuboneza imbyaro ngo ni uko bahendwa n’imiti.

Udukingirizo ngo twari dusanzwe twishyurwa muri gahunda ya Leta yo kwivuza (national healthcare system), mu gihe umuntu yatwandikiwe na muganga mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Perezida Macron yagize ati “Iri ni isomo tutarumva neza. Ukuri guhari gutandukanye kure cyane n’ibivugwa. Ni igice tugomba kwigisha abarimu bacu cyane".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bintu bakoze biteye ubwoba n’agahinda.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi buziyongera mu bana.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi nkuko Imana yaturemye ibidusaba.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

ndagije yanditse ku itariki ya: 13-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka