U Budage n’u Bwongereza byatangije igerageza ku rukingo rwa Covid-19

Mu gihe abahanga ku isi badasinzira bashaka umuti n’urukingo ku cyorezo cya Covid-19, u Budage n’u Bwongereza byatangiye kugerageza inkingo.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko urukingo ari rwo rwonyine rwasubiza ubuzima bw’abatuye isi mu bihe bisanzwe. Mu Budage, ikigo gifite uburenganzira bwo kwemera inkingo, cyatanze uburenganzira kuri uyu wa 22 Mata, bwo kugeragereza urukingo rwa Covid-19 ku bantu.

Uru rukingo rwakozwe na Laboratwari y’Abadage yitwa ‘BioNTech’, iherereye mu Mujyi wa Mayence.

Umuyobozi w’iyi Laboratwari, Ugur Sahin, yatangaje ko iri gerageza ritangira mu mpera z’uku kwezi kwa Mata, ibizavamo bikazatangarizwa isi mu ntangirizo z’ukwezi kwa Nyakanga 2020.

Iri geragezwa ku ikubitiro rizakorerwa ku bantu 200 babyemeye ku bushake bwabo, bafite kuva ku myaka 18 kugera kuri 55.

Mu Bwongereza, igerageza riratangira kuri uyu wa kane tariki 23 Mata, aho izi nkingo zakozwe n’abashakashatsi bo muri kamizuza ya Oxford, ariko barebererwa cyane na Guverinoma y’u Bwongereza. Aha haraza kugeragerezwa ku bantu 510, na bo bari hagati y’imyaka 18 na 55.

Mu Bwongereza, harakorwa inkingo zigera kuri miliyoni, kugira ngo uru rukingo niruramuka rugeze ku ntego zarwo, ruzahite rukwirakwizwa henshi ku buryo bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ihe umugisha ubwogereza

didace yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ubwogereza imana ibwogerere imbaraga n ubumenyi

didace yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ubwogereza imana ibwogerere imbaraga n ubumenyi

didace yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka